Kamonyi: Guverineri Kayitesi yasabye ubufatanye mu kubaka ibyumba by’amashuri

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice asaba inzego z’ubuyobozi, abapatanye kubaka ibyumba by’amashuri mu karere ka Kamonyi n’abandi bireba ko bakwiye gukorera hamwe bakihutisha imirimo y’iyubakwa by’ibi byumba mu gihe nibura kitarenga kuwa 15 Nzeri 2020.

Mu ruzinduko rw’akazi Guverineri Kayitesi aherukamo mu Karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda mu mpera z’icyumweru gishize, aho yasuye hamwe mu hubakwa ibyumba by’amashuri, yasabye ko iyubakwa ry’ibi byumba rikwiye kwihutishwa, buri wese bireba agakora ibyo asabwa nibura tariki 15 Nzeri 2020 bakaba bataha aya mashuri.

Aha ni kuri site imwe iherereye mu kagari ka Ruyenzi ho mu Murenge wa Runda.

Guverineri Kayitesi, yibukije inzego zirebwa n’iyubakwa ry’ibi byumba ndetse n’abo bafatanya umunsi ku wundi ko uretse gushyira imbaraga mu iyubakwa ry’ibi byumba, bakwiye kwita ku micungire n’imikoreshereze y’ibikoresho kugira ngo hatagira ahazumvikana ko hari ikibwe cyangwa se uwagize uruhare uru n’uru mu kubura kw’ibikoresho byagenewe iyubakwa ry’amashuri.

Mu kubaka amashuri si abagabo gusa kuko n’abagore b’abafundi barahari.

Akarere ka Kamonyi gafite ibyumba by’amashuri bisaga 600 bigomba kubakwa hirya no hino mu mirenge, birimo ibyubakwa ku ngengo y’imari ya Leta ndetse n’ibyubakwa ku nkunga ya Banki y’Isi. Mu gihe abo bireba basabwa gushyira imbaraga mu kubaka ibi byumba ndetse bagasabwa kuba babyujuje ku matariki ya 15 Nzeri 2020, hamwe bigeze kure ariko kandi hari n’aho bataratangira na Fondasiyo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →