Igihugu cya Mali cyahagaritswe muri Francophonie-OIF kubera ihirikwa ry’ubutegetsi

Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Organisation Internationale de la Francophonie, OIF) kuri uyu wa 25 Kanama 2020 waraye uhagaritse by’agateganyo igihugu cya Mali mu banyamuryango bawo.

Icyemezo cya OIF kije cyiyongera ku yindi miryango imaze guhagarika Mali, nyuma yuko mu cyumweru gishize agatsiko k’abasirikare gahiritse ubutegetsi bwa Ibrahim Boubacar Keïta.

Francophonie ifashe iki cyemezo hashize iminsi intumwa z’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika (CEDEAO/ECOWAS), na wo wahagaritse Mali, zinaniwe kugirana amasezerano n’ako gatsiko ka gisirikare mu biganiro bagiranaga.

Abayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi muri Mali bavuze ko badashishikajwe no kuguma ku butegetsi kandi ko bazakoresha amatora “mu gihe gikwiye”. Nyuma, aka gatsiko k’abasirikare katangaje ko gakeneye inzibacyuho y’imyaka itatu ishobora kuyoborwa ahanini n’ingabo.

Ubusabe bw’abakuru b’ibihugu muri Afurika bwuko Bwana Keïta yasubizwa ku butegetsi, nkuko BBC ibitangaza, bwataye agaciro kuko nawe ubwe yaje kuvuga ko atagishaka kuba perezida.

Umuryango wa Francophonie-OIF, uyoborwa n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, yatangaje ko mu minsi iri imbere izohereza intumwa zawo muri Mali.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →