• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
22/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu
22/10/25
Ibiceri 200 gusa byamuhesheje gutsindira asaga Miliyoni na magana atatu muri FORTEBET
22/10/25
Kamonyi-Mugina: Inteko rusange y’abahoze ari Abarobyi bakaza guhinduka abahinzi b’Umuceri yasojwe habura Ingumi
22/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro

Amerika ntikozwa ibyo gufatanya n’amahanga ku rukingo rwa Covid-19 kubera OMS

Umwanditsi
September 3, 2020

Leta zunze ubumwe za Amerika zivuga ko zitazifatanya n’amahanga mu mugambi wo gukorera hamwe no gusaranganya mu buryo bungana ku isi yose urukingo rwa COVID-19 kuko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima-OMS ariryo riyoboye icyo gikorwa.

Ibihugu birenga 170 biri mu biganiro byo kugira uruhare muri uwo mugambi wo gusaranganya urwo rukingo, wiswe COVAX, ruyobowe na OMS hamwe n’ishyirahamwe Gavi, ryashinzwe n’ikigo cy’umuherwe w’umunyamerika Bill Gate. Ikigo Gavi gishinzwe gukingira abana bo mu bihugu bikennye ku isi.

Umuvugizi wa Perezidanse ya Amerika, White House, Judd Deere yavuze ko Amerika izakomeza gukorana n’amahanga mu kurwanya icyo cyorezo, ariko ko batazakorana na OMS hamwe n’Ubushinwa byamunzwe na ruswa.

Perezida Donald Trump, mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka yatangaje ko akuye Amerika muri OMS, asobanura ko iryo shyirahamwe ryitwaye nabi kuva COVID-19 yaduka, kandi ko ryerekanye ko ryegamiye/ribogamiye ku Bushinwa, aho iki cyorezo cyaturutse mu mpera z’umwaka uheze wa 2019.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika nkuko ijwi rya Amerika ribitangaza, yavuze kuri uyu wa gatatu tariki 2 Nzeri 2020 ko inkunga yayo yo mu 2020 ya miliyoni 62 z’amadolari Amerika yari isigaje gutanga muri OMS uyu mwaka azashyirwa mu mafaranga ONU ikoresha.

Leta zunze ubumwe za Amerika zivuga ko izindi nkunga zagakwiriye guha iri shami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima-OMS mu bihe biri imbere zizahabwa abandi bakorana biswe abizerwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5895 Posts

Politiki

4146 Posts

Ubuhinzi

149 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

149 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga