Sudani n’imitwe irwanya ubutegetsi mu ntambwe isubukura ibiganiro

Guverinoma isangiye ubutegetsi ya Sudani hamwe n’imitwe ikomeye ihanganye nabwo ikorera mu majyepfo y’igihugu, bemeranijwe gukora ibiganiro by’amahoro bishya muri Sudani y’epfo. Impande zombi zabivuze kuri uyu wa gatanu tariki 04 Nzeri 2020 nyuma y’iminsi mike Sudani isinyanye amasezerano y’amahoro n’iyo mitwe.

Guverinoma yemeye iyo ntambwe n’umutwe Sudan People’s Liberation Movement-North, uyobowe na Abdelaziz al-Hilu, umwe mu mitwe itarasinye amasezerano kuwa mbere yo kurangiza intambara yakongejwe n’ikurwa ku ngoma rya Omar al-Bashir.

Umutwe wa Hilu, ubu wemeranyijwe na guverinoma y’i Khartoum ko ari ngombwa kugera ku gisubizo cyuzuye ku kibazo cya politiki muri Sudani no gusuzuma umuzi w’ibibazo biteza ubushyamirane.

Ibi nkuko Ijwi rya Amerika ribitangaza, byanditswe ku rubuga rwa interineti rw’ibiro bya minisitiri w’intebe Abdalla Hamdok. Bivuga ko impande zombi zemeranijwe gushyiraho uburyo bwo gusuzuma ibibazo bitandukanye, ariko nta bisobanuro birambuye byatanzwe.

Umutwe wa Hilu, umwe mu mitwe ikomeye irwanya ubutegetsi wahamije iby’ayo masezerano. Umuyobozi mukuru w’akanama gashinzwe ubusugire bwa Sudani, jenerali Abdel Fattah al-Burhan, Perezida wa sudani y’epfo Salva Kiir na minisitiri w’intebe wa Sudani, Abdalla Hamdok, bagaragaye bashyize hejuru kopi z’amasezerano y’amahoro, yasinyanywe n’imitwe itanu irwanya ubutegetsi mu gihugu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →