Mali: Igisirikare cyafashe ubutegetsi cyasubukuye ibiganiro byo gutanga ubutegetsi ku basivile

Kuri uyu wa gatandatu tariki 05 Nzeri 2020, umutwe wa gisirikare wahiritse ubutegetsi muri Mali Wakoze inama kugira ngo baganire ku masezerano yo gusubiza ubutegetsi abasivili. Ni nyuma y’igitutu cy’abaturanyi cyo gutanga ubuyobozi kuva mu byumweru bishize uwari Perezida w’iki gihugu ahiritswe ku butegetsi. Ni ibiganiro by’iminsi ibiri, bisozwa kuri iki cyumweru.

Iki gihugu cyo muri Afurika y’iburengerazuba kimaze igihe kinini cyibasiwe n’intambara no kwigomeka kw’aba jihadiste, ihohoterwa rishingiye ku moko na ruswa ikabije. Ibi nibyo abyatumye abasirikare bafata icyemezo cyo guhirika ubutegetsi bwa Perezida, Ibrahim Boubacar Keita mu kwezi gushize ndetse bamufungira mu kigo cya gisirikare.

Aba basirikare bahiritse ubutegetsi, biyemeje kubuvaho nyuma y’inzibacyuho itaramenyekana igihe izarangirira, ariko ishyirwa mu bikorwa ryayo ryatumye abaturanyi ba Mali ndetse n’uwahoze ari umuyobozi w’abakoloni w’Ubufaransa basaba ko hajyaho ubutegetsi bwihuse, kubwo kugira ubwoba ko hashobora kuba ingaruka ku bihugu bituranye.

Umuryango w’ibihugu 15 by’ubukungu bw’ibihugu by’Afurika y’iburengerazuba (Ecowas) wafatiye ibihano kandi ufunga imipaka muri Mali mu rwego rwo gushyira ingufu mu guhatira igihugu gutanga ubutegetsi vuba.

Iyi nama yo kuri uyu wa gatandatu yari iteganijwe mu mpera z’icyumweru gishize ariko ihagarikwa ku munota wa nyuma kubera amakimbirane hagati y’ingabo n’umutwe wari uyoboye imyigaragambyo yatumye perezida Keita ahirikwa.

Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’abenegihugu n’amadini ryasabye ko abayobozi b’igisirikare bagira uruhare mu kuva ku butegetsi bw’abasivili, ariko ntibatumiwe mu biganiro by’inzibacyuho.

Ibi biganiro byatangiye kuri uyu wa gatandatu birakomeza kuri iki cyumweru, bihurije hamwe imitwe ya politiki, abahoze ari inyeshyamba, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abahagarariye itangazamakuru.

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →