DRC: Abantu barenga 24.000 bimutse I Kasai mu kwezi kumwe biturutse ku makimbirane atandukanye

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 4 Nzeri 2020, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryahamagariye amahanga kwita ku ihohoterwa ryabereye i Kasai, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), rishobora gutera abaturage benshi kuva mu byabo. Ndetse iri shami risaba ko habaho kugarura amahoro no guhosha amakimbirane muri iyi ntara.

Mu minsi yashize, UNHCR ivuga ko yakiriye amakuru y’amakimbirane afitanye isano n’imitwe yitwara gisirikare yasimbuye umuyobozi w’umuryango gakondo n’umwe mu bayoboke bayo mu mudugudu wa Nteenda, mu ntara ya Kasai rwagati. Amakimbirane yatumye abantu bagera ku gihumbi bimurwa.

Mu mujyi wa Katende, amakimbirane hagati mu baturage ku bijyanye n’amabuye y’agaciro n’amashyamba yiyongereye muri Kanama uyu mwaka wa 2020.

Mbere ya Kanama, akarere ka Kasai kari kagize igihe gito cy’umutuzo. Ariko muri Kanama uyu mwaka wa 2020, abantu barenga 24.000 bahunze amakimbirane atandukanye ashingiye ku butaka, amakimbirane ashingiye ku mutungo ndetse n’amakimbirane hagati y’amoko atandukanye, abayobozi n’abasirikare.

Abantu bimuwe vuba aha bavuga ko bakorewe ubwicanyi, gufatwa ku ngufu, iyicarubozo, gusahurwa no gutwika amazu.

UNHCR ivuga ko benshi mu bimuwe bahungiye mu turere duhana imbibi n’intara mu karere ka Demba, hagati ya Kasai, no mu karere ka Mweka, i Kasai. “Abantu benshi bahageze bafite ibikomere. Hari abana benshi, abagore ndetse n’abasaza mu bimuwe “, nkuko umuvugizi wa UNHCR, Babar Baloch abivuga.

Muri 2017, ihohoterwa ryabereye mu karere ka Kasai ryatumye abantu miliyoni 1.4 bimurwa mu gihugu. Kandi Abanyekongo bagera ku 35.000 nabo bahungiye muri Angola.

Nyuma y’ihohoterwa rishya, UNHCR ikomeje gukurikirana ibibazo n’abafatanyabikorwa bayo no gusubiza ibibazo by’abahohotewe n’uburenganzira bwa muntu. Baloch ati: “Turashimangira kandi imishyikirano y’amahoro hagati y’abayobozi b’imiryango itandukanye hagamijwe gukumira amakimbirane”.

Ku ruhande rw’ubutabazi, ikigo cy’umuryango w’abibumbye cyandika abimuwe kimwe n’abaturage babakiriye, bafite “ubushobozi bwo gufasha no kwakira abimuwe akenshi usanga ari buke kubera ubukene bukabije n’imirire mibi ikabije Mu karere “. UNHCR ifasha kandi abarokotse ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi ikaborohereza mu buvuzi no ku nkunga yo mu by’imitekerereze.

Source: radiookapi.net

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →