• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
16/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
16/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
16/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge

Kuki igitunguru ari cyiza ku buzima bwa muntu? Menya impamvu ari ngombwa kukirya

Umwanditsi
September 7, 2020

Igitunguru kibarizwa mu muryango wa Allium w’ibimera, birimo chives, tungurusumu, n’indabyo. Ibitunguru bigira uburyohe butandukanye bikifashishwa no mu buvuzi bumwe na bumwe. Ntabwo ukwiye kubura igitunguru mu ifunguro ryawe.

Ibitunguru biratandukanye urebeye mu bunini, imiterere, ibara, n’uburyohe. Ubwoko bukunze kugaragara ni ibitunguru bitukura, umuhondo n’umweru. Uburyohe bwizi mboga bushobora gutandukana akenshi bitewe n’igihe byereye cyangwa se aho bihinze(ubutaka).

Abahinzi bahinze ibitunguru byo mu bwoko bwa Allium kuva mu binyejana byinshi. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi rivuga ko Ubushinwa aribwo butanga ibitunguru byinshi ku isi.

Birazwi ko gukata igitunguru bitera amaso kurira. Ariko, igitunguru gishobora gutanga inyungu k’ubuzima. Ibi bishobora kubamo kugabanya ibyago by’ubwoko butandukanye bwa kanseri, kubungabunga ubuzima bw’uruhu n’umusatsi.

Dore zimwe mu mpamvu nziza zo kurya ibitunguru ku buzima

1.Kurinda kanseri

Abashakashatsi bagaragaje ko ibitunguru byo mu bwoko bwa allium birinda kanseri, cyane cyane kanseri yo mu gifu no mu mara.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2019 mu kinyamakuru cyo muri Aziya the Asia Pacific Journal of Clinical Oncology bwagereranije abantu 833 barwaye kanseri yu mu mara n’abantu 833 badafite iyo ndwara. Abashakashatsi basanze ibyago byo kurwara kanseri yo mu mara byaragabanutseho 79% ku bahoraga barya imboga za allium, nk’igitunguru.

2.Bifasha Uruhu n’umusatsi kumera neza

Nk’isoko nziza ya vitamine C, igitunguru gishobora gushyigikira mu kubaka no gufata neza imisemburo ituma imiterere y’uruhu n’umusatsi bimera neza.

3.Kugabanya umuvuduko w’amaraso

Isuzuma ryakozwe mu mwaka wa 2019 ryerekanye ko quercetin, ikomatanya ry’uruhu rw’igitunguru, yari ifite aho ihuriye n’umuvuduko ukabije w’amaraso igihe abashakashatsi bayikuyemo bakayitanga nk’inyongera. Icyakora, ubushakashatsi ntabwo bwasuzumye ingaruka zishobora guterwa n’umuvuduko w’amaraso wo kurya igitunguru aho gufata quercetine mu buryo bw’inyongera.

4. Byongera intungamiburi

Igitunguru ni ibiryo byuzuye intungamubiri, bivuze ko bifite vitamine nyinshi, imyunyu ngugu, na antioxydants mu gihe biri munsi y’ama karori.

Igikombe kimwe cy’igitunguru gikase gitanga: Kalori 64, Garama 14,9 (g) za karubone,0,16 g by’ibinure,0 g ya cholesterol,2.72 g ya fibre,6,78 g by’isukari,1,76 g ya poroteyine
Igitunguru kirimo kandi bike: calcium, folate, magnesium, fosifore, potasiyumu, antioxydants, quercetin na sulferi. Igitunguru ni isoko y’intungamubiri ariko usanga benshi batazi akamaro kacyo. Nibyiza rero ko mu ifunguro ryawe hataburamo igitunguru.

Source: https://www.medicalnewstoday.com

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5798 Posts

Politiki

4049 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga