Perezida Kagame yavuze kuri Rusesabagina ati“ Amaraso y’abanyarwanda agomba kuyabazwa”

Kuri iki cyumweru tariki ya 06 Nzeri 2020 nibwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru-RBA, ikiganiro cyagarukaga ku ngingo zitandukanye zibanda ku buzima bw’igihugu. Ageze kuri Rusesabagina wafashwe akagezwa mu Rwanda, yavuze ko agomba kubazwa amaraso y’Abanyarwanda.

Ubwo yatanganga ikiganiro agaruka kw’ifatwa rya bamwe mu bahoze mu mitwe y’iterabwoba irwanya leta y’u Rwanda, Perezida Kagame Paul yavuze ko ifatwa rya Rusesabagina mu minsi ishize nta cyaha kirimo, ko kandi gutangwa na bamwe mu bari bamucumbikiye nabo bari bafite ubwoba ko ashobora kubagwaho.

Avuga ku kuba Rusesabagina yaba yaragize uruhare mu gukiza bamwe mu batutsi bari bahungiye kuri Hotel Des Millles Collines, Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko yakumva ko yakoze ibintu byiza agashaka guhindura ubuzima bw’igihugu biciye mu gutwara ubuzima bw’abaturage no guhungabanya umutekano w’igihugu.

Avuga ibi yagize Ati:” Byinshi mu byo Rusesabagina yakoze byitirirwa ko ari byiza ariko nifuza ko itangazamakuru ryakora ubushakashatsi rigakoresha ukuri ku byo Rusesabagina yakoze”.
Perezida Kagame yongeyeho ko niyo wabaza abanyarwanda barokotse muri iyo hoteli, bakubwira inkuru itandukanye y’ibyo Rusesabagina avuga yakoze, ko ndetse n’umuryango w’abibumbye-Loni nawo utanga inkuru itandukanye nibyo avuga.

Perezida Kagame yibukije ko Rusesabagina atari we wenyine uri hano mu Rwanda, ahubwo ko hari n’abandi bakoranaga nawe barimo Sankara bakaba bazagira umwanya wo gushinjanya, bakibukiranya ku mahano bakoreye u Rwanda kandi we nka Rusesabagina akagira umwanya wo kubazwa amaraso y’Abanyarwanda mu bitero byagabwe mu bice byo mu Murenge wa Nyabimata wo mukarere ka Nyaruguru ndetse n’ibyakorewe mu karere ka Nyamagabe hafi y’ishyamba rya Nyungwe.

Rusesabagina Paul, akekwaho kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abo ubutegetsi bwita abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →