Gukaraba intoki n’amazi meza kandi ukoresheje isabune, ni imwe mu ngamba isabwa abagenzi bategera muri gare mu kwirinda Coronavirus. Muri Gare ya Bishenyi iherereye mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, iyi ngamba iragoye kuko uretse no kuba hari ubwo usanga amazi ntayo, hari n’abagenzi bavuga ko kuyakaraba birutwa no kujya mu modoka batayikojeje bitewe n’umwanda wayo.
Mu gushaka ku menya uko izi ngamba zo kwirinda iki cyorezo zishyirwa mu bikorwa muri iyi Gare ya Bishenyi, umunyamakuru wa intyoza.com yahageze kuri uyu wa 12 Nzeri 2020, ahamara igihe kitari munsi y’isaha yitegereza ibikorwa, ariko mu modoka zigera muri esheshatu zahahagurutse ahari, nta mugenzi watwawe yabanje gukaraba.
Bamwe mu bagenzi babwiye umunyamakuru ko benshi batakirirwa bakaraba aya mazi ngo kuko aba yanduye, bahitamo kujya mu modoka uko baje cyangwa se uwaba afite umuti wabugenewe usukura intoki ( hand sanitizer) akaba ariyo akoresha.
Bavuga ko ubuziranenge bw’amazi bakarabya abagenzi ubwabwo batabwizera kuko aba ari ku gasozi, mu kidomoro gitumukiramo imyanda bitewe n’ivumbi ryinshi riba rihari, hakaba no kuba rimwe na rimwe amazi ashyirwa muri iki kidomoro avomwa mu kabande k’igishanga cya Bishenyi, bityo bamwe bigatuma icyizere kiyoyoka mu kuyakaraba.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda kimwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, bavuga ko iki kibazo batari bakizi kuko ngo ubundi ibijyanye n’amazi abagenzi bakaraba ategurwa n’abafite isoko rya Bishenyi, ari nabo banyiri iyi Gare kuko banakira imisoro ihaturuka. Icyo ubuyobozi bukora ngo ni ugutanga urubyiruko rw’abakorerabushake bafasha kwibutsa abagenzi iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.
Kampayana, umwe muri banyiri isoko rya Bishenyi ku murongo wa terefone yabwiye umunyamakuru ko hari uwo bashinze ibirebana n’amazi abagenzi bakaraba, uyu bakaba bamwita akazina ka Tigo, ko ibikorerwa aho abagenzi bategera imodoka ariwe bibazwa.
Mu gihe umunyamakuru yajyaga kureba uyu bita Tigo, yasanze akazu yari yicayemo aho abagenzi bategera yagafunze, nyamara umunyamakuru ubwo yabazaga iby’iyubahirizwa ry’aya mabwiriza anafata amafoto uyu yari muri aka kazu akoreramo.
Gare ya Bishenyi, ihagararamo imodoka ziba kuri Linye( ligne) ya Nyabugogo, Ruyenzi Bishenyi. Abagenzi batega imodoka kuva Nyabugogo usanga gukaraba ari nk’itegeko kuko utakwinjira muri Gare yaho udakarabye cyangwa se ngo ukoreshe umuti wabugenewe usukura intoki( hand sanitizer). Nyamara uretse na Bishenyi usanga bigoranye ku gukaraba intoki, biba bibi cyane ugeze ku cyapa cya Ruyenzi kuko ho gukaraba ntabwo bihaba, kimwe na Kamuhanda, aho izi modoka zikora kuri iyi linye zifata abagenzi. Usanga abagenzi banagendana umuti usukura intoki ari mbarwa.
Mu gihe Leta isaba ko ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus zikazwa kandi zikubahirizwa na buri wese, bamwe mu bagenzi n’abandi bareba ibibera kuri iyi Linye ya Nyabugogo, Ruyenzi Bishenyi, bavuga ko hakenewe izindi mbaraga aha hantu cyangwa se bikamenyekana ko ho izi ngamba zitahareba.
Munyaneza Theogene / intyoza.com