• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
28/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
28/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
28/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
28/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Impunzi 6 zikomoka muri Sudan ziciwe muri Uganda

Umwanditsi
September 13, 2020

Impunzi esheshatu zikomoka mu gihugu cya Sudani y’Epfo zaraye zishwe, izindi enye zirakomereka mu nkambi y’impunzi iri mu karere ka Madi Okollo. Ubu bwicanyi bwaturutse ku munyagihugu bivugwa ko izi mpunzi zakubise aragiye inka hafi y’aho iyi nkambi iri.

Mu itangazo ryasohowe n’igipolisi cyo mu ntara ya West Nile, umuvugizi wacyo, Josephine Angucia, avuga ko abantu 13 ari bo bamaze guhagarikwa ku mpamvu z’iperereza kuri ubwo bwicanyi.

Amakuru yasohotse nyuma, avuga ko umunyagihugu wakubiswe n’izi mpunzi yaje gupfa, ibintu byateye abanyagihugu uburakari maze batera iyi nkambi. Igipolisi n’igisirikare baracyashakisha abandi bakekwaho kugira uruhare muri ubu bwicanyi.

Uganda nicyo gihugu cya mbere muri Afrika gicumbikiye impunzi nyinshi, aho izigera kuri Miliyoni 1.4 ziri muri iki gihugu, abenshi bakaba bava muri Sudani y’Amajyepfo ihana urubibe n’iki gihugu.

Kuva mu myaka mike ishize, nkuko BBC ibitangaza, icyuka kibi cyangwa se ukutumvikana byagiye bigaragara hagati y’impuzi n’abanyagihugu baba mu turere twazakiriye bapfa umutungo kamere, nk’ubutaka, inkwi n’amazi.

Icyegeranyo cy’ishyirahamwe International Refugee Rights Initiative cyo mu mwaka ushize kigaragaza ko ibintu bishobora kuba bibi mu gihe uyu mwuka wo kutumvikana cyangwa wo gushyamirana ku mpunzi n’abanyagihugu mu bice barimo bitabonerwa igisubizo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5898 Posts

Politiki

4149 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

150 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga