Kamonyi: Minisitiri Mimosa ati“Uruganda rw’umuceri rwa Mukunguri ni rumenyekanishe ibyo rukora”

Munyangaju Aurore Mimosa, Minisitiri wa Siporo akaba n’imboni y’Akarere ka kamonyi, kuri uyu wa 24 Nzeri 2020 yasuye uruganda rutunganya umuceri rwa Mukunguri, ashima ibyo rukora, ariko mu nama n’impanuro asaba ko rwagura amasoko ndetse rukamenyekanisha ibyo rukora.

Aganira na intyoza.com nyuma yo gusura uru ruganda, yagize ati“ Aho bageze, bageze ahantu heza, barifuza gukura no kwaguka. Ni byiza, twagiye tubagira inama z’ukuntu bashobora kwaguka cyane, cyane cyane mu kumenyekanisha ibikorwa byabo, usibye muri Kamonyi, ariko bakabimenyekanisha n’ahandi ku buryo n’amasoko ashobora kwaguka”.

Niyongira Uzziel, umuyobozi w’uruganda asobanurira Minister Mimosa uko uruganda rutunganya umuceri.

Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa, avuga ko aho uru ruganda rwavuye ari mu maboko y’abanyamuryango ba Koperative ihinga umuceri mu kibaya cya Mukunguri, aho ndetse ubu bafitemo imigabane myinshi ingana na 71%. Avuga ko aho bageze ari heza urebye aho bavuye, ko bakwiye gutekereza cyane ku kumenyekanisha ibikorwa, bakagura isoko.

Niyongira Uzziel, Umuyobozi w’uruganda avuga ko mu ntego bafite ari ugushyira imbere inyungu z’abanyamuryango ba Koperative, ari nabo bafatanyabikorwa ba mbere ndetse bakaba na ba nyiri uruganda.

Iburyo Min. Mimosa, hagati Niyongira, ibumoso Mayor Tuyizere.

Ashimangira ko uruganda rw’umuceli rumaze kwiyubaka, ubu rukaba rwarabyaye urundi ruganda rukora ibicanwa (Briquette) mu bisigazwa by’umuceli. Aho ibi bicanwa cyangwa se amakara ngo yaje gufasha mu kubungabunga ibidukikije, guca umwanda ukururwa n’inkwi n’amakara asanzwe ariko kandi bikaba biramba ndetse bihendutse ugereranije n’ibicanwa bindi bisanzwe(inkwi n’amakara).

Niyongira, avuga ko batagarukiye aha kuko ubu bibarutse urundi ruganda mu minsi mike itageze ku kwezi ruraba rutangiye gukora cyangwa se gutunganya ibigori rubikuramo ifu izwi nka “ Kawunga”. Iyi Kawunga nayo ngo bizeye ko ije gutanga ikigwa ku isoko bitewe n’imashini ndetse n’ibindi bikoresho bigezweho bazanye ndetse n’ubwiza bw’umusaruro w’ibigori bazakoresha.

Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka kamonyi ahamya ko nk’akarere bashima iterambere ryazanwe n’uru ruganda ndetse n’uburyo rwafashije abahinzi b’umuceri hamwe n’abaturiye mu gace rukoreramo. Avuga ko ari uruganda rutanga icyizere cy’iterambere rizana impinduka nziza mu baturage ndetse n’Akarere.

Meya Tuyizere, asaba ko ubuyobozi bw’uruganda rwa Mukunguri bukwiye gukurikirikirana no guhoza ijisho kuri Bizinesi-Business zindi zigenda zibyarwa narwo ngo kuko uko ziyongera ari nako hasabwa imbaraga zisumbuye.

Ahakorerwa ibicanwa( Briquette). Umuyobozi w’uruganda asobanura inzira bicamo.

Uruganda rwa Mukunguri, rwatangiye rutunganya umuceri, aho bafite amoko menshi yawo arimo n’uwitwa “ Buryohe” ukunzwe n’abatari bake. Kuri ubu rwibarutse urukora ibicawa( Briquette), rufite urugiye gutunganya Akawunga, aho uru ni rutangira bategaya kurukurikiza urukora ibiryo by’amatungo. Ni uruganda rwubatse mu Murenge wa Mugina.

Imashini zitunganya akawunga zamaze kugera mu ruganda. Ubuyobozi buvuga ko nta byumweru 2 birenga badatangiye.
Umuceri wamaze kugera muri Stock( mu bubiko), aho ukurwa ujyanwa ku isoko.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →