Tchad: Ingabo zarokoye abari bafashwe bugwate n’abarwanyi ba Boko Haram

Ingabo za Sector ya 2 (chad), nizihuriweho n’ibihugu byinshi (MNJTF), zarokoye ingwate 12 zari zarafashwe n’umutwe witwa ko ari uw’iterabwoba wa Boko Haram, hafi ya Barkalam mu kiyaga cya Tchad.

Umuyobozi mukuru ushinzwe amakuru ya gisirikare, muri MNJTF, Col. Muhammad Dole, yabitangaje mu magambo ye kuri uyu wa gatandatu tariki 26 Nzeri 2020 i Ndjamena, muri Tchad mu kiganiro n’ikinyamakuru Daily Times Nigeria.

Dole, yavuze ko ingabo zagabye igitero ku mutwe wa Boko Haram kandi zikomeza kubarwanya ku nkombe z’ikibaya cy’ikiyaga cya Tchad kandi babigezeho.

Yavuze ko ubwato butatu bwafashwe mu gihe bagabaga ibitero, bituma bamwe mubagize Boko Haram bapfa kandi bata muri yombi bamwe, abandi bakomereka mu buryo butandukanye.
Yatangaje ko abantu 12 barokowe bagizwe n’umugabo umwe ukuze, abagore batatu n’abana umunani.

Ati: “Dukurikije politiki yayo yo gushaka umutekano w’abigometse ku butegetsi no gutabara ingwate, MNJTF yakoresheje Kajugujugu kugira ngo borohereze urugendo rwabo kuva Baga Sola berekeza N’Djamena, Tchad.

Yakomeje agira ati: “Daoud yasabye ingabo gukomeza guhanga amaso hamwe no kwiyemeza gukuraho inyeshyamba, kugira ngo ibikorwa by’ubukungu bisanzwe mu karere bisubizwe.
Ati: “Ingwate zarokowe zimuriwe mu kigo nderabuzima cya gisirikare kugira ngo zisuzumwe kandi zivurwe, nyuma zihuzwe n’imiryango yabo”.

Mu gihe yakiraga abantu barokowe mu kigo cy’ingabo zirwanira mu kirere, Umuyobozi mukuru w’ingabo wa Tchad (CDS), Lt. Abakar Daoud, yongeye gushimangira ubwitange n’ubushake by’ingabo z’igihugu na MNJTF mu kurwanya iterabwoba mu kibaya cy’ikiyaga cya Tchad.
Source: Daily times Nigeria

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →