CP Kabera John Bosco, aburira abanyonzi badafite ingofero-Casque ko bazafatwa bagahanwa

Kimwe n’ibindi bikorwa mu Rwanda, amezi atandatu arashize abatwara abantu n’ibintu ku magare badakora nyuma y’ingamba zafashwe zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Ni ingamba zagize ingaruka k’ubuzima bwa benshi mu bakora aka kazi.

Tariki ya 25 Nzeri 2020 nibwo inkuru nziza yatahaga mu matwi y’abatwara abagenzi ku magare, ubwo babwirwaga ko bemerewe kongera kujya mu muhanda ariko bagasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda bambara ingofero(kasike). Nubwo bakomorewe ngo biracyari ikibazo kuribo kuko kubona izi ngofero bikigoranye.

Umwe muribo ati:’’Kwambara casque ningombwa kuko ni ukwirinda, ariko urabona tumaze amezi 6 tudakora kandi iyi ngofero igura ibihumbi 15, kubona ibihumbi 30 icyarimwe n’ingorabahizi pe! badufashije baduha igihe cyo kuyashaka nibura nk’amezi abiri kuko ubu biracyakomeye ntakintu dufite no mu ma koperative yacu ntakintu kirimo kuko amafaranga bayaduhaye muri gahunda ya guma mu rugo.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, avuga ko abanyonzi batazubahiriza amabwiriza bahawe n’inzego zibishinzwe bazahabwa ibihano, aho avuga ko kuba barabemereye kujya mu muhanda bidakuraho kubahiriza amabwiriza bahawe. Ku bw’ibyo rero utazabyubahiriza azafatwa ahabwe ibihano. Asaba abadafite ubushobozi ko bakwegera abayobozi b’amakoperative babamo bakabashakira uburyo babona izo ngofero.

Usibye abatwara abantu n’ibintu ku magare bakomorewe, Inama y’abaminisitiri yateranye kuya 25 Nzeri 2020 muri Village Urugwiro, ikayoborwa na Perezida Kagame Paul, yahinduye byinshi mu ngamba zari zarashyizweho mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ingendo mu ntara n’umujyi wa Kigali zirasubukurwa n’ibindi.

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →