Africa y’epfo yafunguye imipaka ku bihugu bya Afurika

Afurika y’Epfo yafunguye imipaka ku bagenzi baturutse mu bihugu byose bya Afurika, ariko ikaba yakomeje gufunga imipaka ku bihugu bifite umubare munini w’ubwandu bwa coronavirus harimo Ubwongereza, Amerika n’Uburusiya.

Kuva kuri uyu wa kane tariki 01 Ukwakira 2020, iki gihugu cyavuze ko imipaka yo ku butaka ndetse n’ibibuga by’indege bitatu byingenzi i Cape Town, Durban na Johannesburg bifungurwa.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Naledi Pandor yavuze ko abagenzi bose bahageze bagomba kwerekana icyemezo cy’ibizamini bya Covid-19 baturutse mu bihugu byabo.

Abagenzi baturuka mu bihugu bifite ubwandu buri hejuru n’impfu ziri hejuru ntibazemererwa kwinjira muri iki gihugu.

Ku wa gatatu, Madamu Pandor yabwiye abanyamakuru ati: “Abenegihugu ni abashoramari, abadipolomate, abafite viza zifite ubuhanga buhanitse ndetse n’abacuruzi baturuka mu bihugu bifite ibyago byinshi”.

Abagenzi bagaragaza ibimenyetso bya coronavirus cyangwa batipimishije bazakoresha amafaranga yabo mu kwivuza.

Afurika y’Epfo nicyo gihugu cyibasiwe kurusha ibindi muri Afurika mu bijyanye na coronavirus. Kugeza ubu imaze kwemeza abamaze kwandura Covid 19 bagera ku 674.000, hafi kimwe cya kabiri cy’umubare uri ku mugabane wa Afurika.
Source: BBC

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →