Perezida wa Tuniziya yahuye n’umunyabanga w’ingabo za Amerika baganira ku bibazo bya Libiya

Ku ya 30 Nzeri 2020, Perezida wa Tuniziya, Kais Saied yabonanye n’umunyamabanga w’ingabo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika Mark Esper muri Tuniziya ku bibazo byo kurwanya iterabwoba ndetse n’ikibazo cya Libiya. Ni mu ruzinduko rwe rw’umunsi umwe muri iki gihugu,. nk’uko byatangajwe na Perezidansi.

Baganiriye ku bufatanye bwa Amerika na Tuniziya mu bijyanye n’ubukungu, umutekano, ingabo, kurwanya iterabwoba n’ibibazo byo mu karere bihangayikishije.

Ku kibazo cya Libiya, Saied yavuze ko igisubizo cy’iki kibazo kigomba gushingira ku masezerano y’imitwe yose ya Libiya itivanze n’amahanga yose.

Yashimangiye ko Tuniziya yiteguye gutanga ibishoboka byose kugira ngo hashakwe igisubizo cya politiki kigarura ubumwe n’umutekano wa Libiya kubera ko Tuniziya ari kimwe mu bihugu byabangamiwe cyane n’ibibazo bya Libiya.

Ku ruhande rwe, Esper yavuze ko Amerika nayo yiteguye gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo by’amahoro byakemura ikibazo cya Libiya kandi bikagerwaho mu karere.

Muri uwo munsi, Minisitiri w’ingabo muri Tuniziya, Ibrahim Bartaji yasinyanye na Esper igishushanyo mbonera cy’ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi mu gihe cya 2020-2030.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo, iyi mbonerahamwe igamije kongera ubushake bw’ingabo za Tuniziya no guteza imbere ubushobozi bwabo bwo guhangana n’umutekano ndetse n’ibibazo biri mu karere
Source: xinhuanet.com

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →