• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Ethiopia yabujije ingendo z’indege hejuru y’urugomero rwa Nile ku bw’impamvu z’umutekano.

Umwanditsi
October 7, 2020

Kuri uyu wa mbere tariki 05 Ukwakira 2020, abategetsi i Addis Abeba babujije ingendo mu karere ka Benishangul-Gumuz, ahazubakwa urugomero runini rwa Renaissance Dam (GERD). Nta ndege iyo ariyo yose yemerewe kunyura muri aka gace bitewe n’impamvu z’umutekano.

Abayobozi bagaragaje impamvu z’umutekano ko arizo zatumye haba ihagarikwa ry’ingendo z’indege muri iki gice mu gihe amasezerano ari hagati ya Etiyopiya, Sudani, na Misiri ku bijyanye no gukoresha amazi ya Nili n’urugomero nyirizina ataracyemuka.

Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe iby’indege za gisivili muri Etiyopiya, Wosenyeleh Hunegnaw, yagize ati: “Iri tegeko ryashyizweho nyuma yo kugirana inama n’ingabo zirwanira mu kirere n’izindi nzego za leta n’umutekano bireba.”

Yavuze ko kubera iyo mpamvu, ingendo z’ubucuruzi cyangwa zitwara abagenzi cyangwa ubundi bwoko ubwo ari bwo bwose bw’indege zitazemererwa kuguruka mu gace kari hafi y’urugomero.
Bwana Wosenyeleh yagize ati: “Izi mbogamizi ziramenyerewe mu ruhando mpuzamahanga kugira ngo umutekano w’igihugu ugerweho.”

Yongeyeho ati: “Etiyopiya nayo yashyizeho amategeko agamije kurinda umutekano w’urugomero.”
Source: theeastafrican

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga