Ethiopia yabujije ingendo z’indege hejuru y’urugomero rwa Nile ku bw’impamvu z’umutekano.

Kuri uyu wa mbere tariki 05 Ukwakira 2020, abategetsi i Addis Abeba babujije ingendo mu karere ka Benishangul-Gumuz, ahazubakwa urugomero runini rwa Renaissance Dam (GERD). Nta ndege iyo ariyo yose yemerewe kunyura muri aka gace bitewe n’impamvu z’umutekano.

Abayobozi bagaragaje impamvu z’umutekano ko arizo zatumye haba ihagarikwa ry’ingendo z’indege muri iki gice mu gihe amasezerano ari hagati ya Etiyopiya, Sudani, na Misiri ku bijyanye no gukoresha amazi ya Nili n’urugomero nyirizina ataracyemuka.

Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe iby’indege za gisivili muri Etiyopiya, Wosenyeleh Hunegnaw, yagize ati: “Iri tegeko ryashyizweho nyuma yo kugirana inama n’ingabo zirwanira mu kirere n’izindi nzego za leta n’umutekano bireba.”

Yavuze ko kubera iyo mpamvu, ingendo z’ubucuruzi cyangwa zitwara abagenzi cyangwa ubundi bwoko ubwo ari bwo bwose bw’indege zitazemererwa kuguruka mu gace kari hafi y’urugomero.
Bwana Wosenyeleh yagize ati: “Izi mbogamizi ziramenyerewe mu ruhando mpuzamahanga kugira ngo umutekano w’igihugu ugerweho.”

Yongeyeho ati: “Etiyopiya nayo yashyizeho amategeko agamije kurinda umutekano w’urugomero.”
Source: theeastafrican

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →