Abasore 5 bakekwaho kwiba no kwica umuntu batawe muri yombi

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Ukwakira 2020 ku kicaro cya Polisi yo mujyi wa Kigali Polisi herekanwe abasore batanu bakurikiranweho kugira uruhare m’urupfu rw’umuturage uherutse kwicirwa mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka bakaniba ibintu mu nzu. 

Bakurikiranweho kwica umusaza witwa Nsengayire Anicet wari ufite imyaka 59 y’amavuko, aho ubu bwicanyi bwabaye tariki ya 30 Kanama 2020 ubwo Nsengayire yageragezaga kubatesha gupfumura inzu ngo bajye kwiba.

Abatawe muri yombi ni; Hagenimana Jean Claude bakunze kwita Nyinya, Ndayishimiye Eric bakunze kwita Dedud, Nizeyimana Telesphore bakunze kwita Vie, Nsengiyumva Alex na Rukundo Innocent.

Mu ijoro rya tariki 30 Kanama 2020, aba bose bari kumwe bagize itsinda ry’abajura bashaka gupfumura inzu ya Habarurema Anicet utuye i Masaka mu karere ka Kicukiro. Nsengayire akaba yari umushoferi wa Habarurema bakaba baranabanaga mu rugo.

Habarurema avuga ko muri iryo joro yumvise umuntu atakira hanze yihuta asohoka ajya gutabara. Yagize ati “Narababaye cyane ubwo nari ngeze hanze nkasanga umushoferi wanjye twari tumaranye imyaka irenga 20 dukorana nkasanga aryamye mu kiziba cy’amaraso yapfuye”.

Habarurema, avuga ko ubwo yasohokaga yasanze abicanyi bahunze baragenda, ariko bagenda bamaze kwiba televisiyo nini (Flat Screen) nyuma yo kwinjira mu nzu banyuze mu idirishya.

Ndayishimiye Eric, umwe mu bafashwe bakurikitanweho kwiba no kwica yasobanuye uko byagenze muri iryo joro. Yagize ati “Umugambi wari uwo kwiba ibikoresho byo mu nzu ya Habarurema. Icyakora Nsengayire yari ari maso aratwumva arasohoka aza kudukumira. Nyinya na Vie bari bamaze kwinjira mu gipangu bakubise Nsengayire, Nyinya yakoresheje icyuma yari afite mu ntoki amukata ijosi asiga apfuye”.

Ndayishimiye yakomeje avuga ukuntu mu ijoro ryari ryabanjirije iryo bari baraye bibye filigo mu murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana, asobanura ukuntu iryo tsinda rigizwe n’abantu barenga 50 harimo abagura ibyo bibye cyane cyane ibikoresho by’ikoranabuhanga aho bigurishirizwa ahitwa Kandahari mu karere ka Gasabo, anavuga ukuntu yinjijwe mu byaha n’uwitwa Nyinya mu myaka ibiri ishize.

Ndayishimiye yavuze ko Nyinya ariwe muyobozi w’iryo tsinda ry’amabandi, bakaba bakorana n’abakozi bo mu ngo bajya kwibamo cyangwa se abamaze kwirukanwa mu kazi.

Ndayishimiye yanavuze ko yagiranye ikiganiro n’uwitwa Nizeyimana Lambert, uyu Nizeyimana yanavuze uko yaganiriye na bariya banyabyaha nyuma y’uko iryo tsinda ryari rimaze gukora icyo gikorwa cya kinyamanswa.

Nizeyimana yagize ati “Aba bantu bari abakiriya banjye cyane cyane Ndayishimiye Eric, akenshi yantekererezaga inkuru zijyanye n’ibikorwa bakora. Kuri iyi nshuro bari bamaze kumbwira ko bakoranye mu bujura no kwica uriya muturage”.

Nizeyimana yakomeje avuga ko bamubwiye ko Eric yasigaye hanze y’igipangu abandi burira igipangu uwitwa Vie yica idirishya Nyinya yinjira mu nzu atwara televiziyo.

Nsengayire yagerageje kubatesha Nyinya na Vie baramwica, ibyo ngo babiganiriraga Nizeyimana bigamba ukuntu basoje umugambi biboroheye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yagaye igikorwa cya kinyamanswa ashima uruhare rw’abaturage mu kugaragaza no gufata abanyacyaha bagashyikirizwa ubutabera.

Yagize ati “Aba bantu uko ari batanu bakurikiranweho kwica Nsengayire ubwo bari mu gikorwa cyo kwiba, ni icyaha gihanwa ni ingingo ya 170 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha n’ibihano muri rusange”.

Nkuko urubuga rwa Polisi dukesha iyi kuru rubitangaza, CP Kabera, yakomeje avuga ko hari hashize ukwezi kurenga hakorwa iperereza ryo gushaka abo bicanyi. Ashimira abaturage batumye aba banyacyaha bashyikirizwa ubutabera.

Ingingo ya 170 ivuga ku muntu witwaje intwaro akiba. Iyo ubwo bujura bwitwaje intwaro bwateye urupfu cyangwa bwakozwe n’itsinda ryabiteguye igihano kiba gufungwa burundu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →