Amerika yahagaritse inkunga yahaga igisirikare cya Mali

Kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2020, umuyobozi mukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu ngabo yavuze ko inkunga yahabwaga ingabo za Mali muri guverinoma y’inzibacyuho ihagaritswe kugeza igihe hashyizweho guverinoma nshya nyuma y’amatora.

Biteganijwe ko guverinoma nk’iyi izashyirwaho nibura mu mezi 18 ari imbere, igihe cyagenwe n’abayobozi bashya mu nzibacyuho ya politiki ishinzwe gutegura amatora rusange no kugarura ubutegetsi bw’abasivili.

Amerika yatangaje ko ihagaritse inkunga mu by’umutekano muri Mali nyuma y’ubutegetsi bwa gisirikare bwahiritse perezida watowe Ibrahim Boubacar Keita ku ya 18 Kanama 2020, nyuma y’amezi yari ashize hari imvururu za politiki mu gihugu cyari cyafashwe n’inyeshyamba z’abayisilamu.

Abayobozi b’ingabo bafashe ubutegetsi bashyizeho perezida na guverinoma y’inzibacyuho bagumana ubutegetsi.

Intumwa idasanzwe y’Amerika mu karere ka Sahel, J. Peter Pham, yatangarije abanyamakuru mu nama ko Washington ishobora guhagarika gusa ubufasha bwa gisirikare mu gihe ibisabwa bidakurikije amategeko.

Pham yagize ati: “Igihe igisirikare cyahiritse guverinoma,” dusabwa n’amategeko ya Amerika kugabanya ubufasha (umutekano) bugirira akamaro iyo guverinoma kugeza igihe itegeko nshinga risubiwemo”. Yongeyeho ati: “Izo mbogamizi ziracyahari”.

Yavuze ariko ko ubufasha bw’ikiremwamuntu n’iterambere – bugize igice kinini cy’imfashanyo z’Amerika – bukomeje kugera muri Mali binyuze mu miryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Pham yagize ati: “Turabona ko hashyirwaho guverinoma y’inzibacyuho, nahuye nayo, rwose nk’intambwe ya mbere muri iyo nzira yo gusubizaho itegeko nshinga binyuze mu matora yisanzuye kandi atabera”.

Ati: “Ariko kugeza igihe ibyo bizabera kandi guverinoma ishingiye ku itegekonshinga ikagarurwa, dusabwa n’amategeko ya Amerika kugabanya ubufasha bwacu – ubufasha bwacu bwa gisirikare.
Source: africa.cgtn.com

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →