Indege ya Singapore Airlines iraparitse, yahinduwe uburiro-“restaurant”

Abakunda kujya kugura amafunguro bahise batanguranwa ayo mahirwe yo kujya kwica isari bicaye mu ndege ya Airbus A380 iparitse ku kibuga cy’indege kinini mu mujyi. Nubwo igiciro cyari $496 (asaga 480,000Frw), amatike y’ibyiciro bibiri bya mbere byo kwakira abantu yahise agurwa arashira mu minota 30.

Iyi kompanyi y’indege ubu yasohoye izindi gahunda ebyiri zo kwakira abantu bashaka kuza gufatira ifunguro rya saa sita mu ndege.

Singapore Airlines ni imwe muri kompanyi z’indege nyinshi ziri gushaka ubundi buryo bwo gukora ‘business’ mu kuziba icyuho cy’igihombo cyatewe ahanini na Coronavirus.

Ifite umugambi wo gukoresha indege Airbus A380 ebyiri, buri imwe mu gihe cy’amasaha atatu. Buri imwe izajya yakira kimwe cya kabiri cy’abantu ishobora kwakira mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kutegerana.

Abaje gufata ifunguro bazajya bahitamo aho bicara (mu myanya isanzwe ni uguhera kuri $39) bakanareba filimi mu gihe bari gufata amafunguro, gusa indege ntizizava ku butaka.

Iyi kompanyi kandi irimo no gutanga serivisi yo gushyira abantu amafunguro iwabo, bakayabaha ku meza n’ibikoresho nk’ibyo mu ndege.

Mbere, iyi ndege yari yabanje gutekereza kugurisha “ingendo zidafite aho zigana”, gusa nyuma iza kureka iki gitekerezo.

Izindi kompanyi, nka Eva ya Taiwan na Qantas ya Australia zo zakomeje gutanga ingendo zo kwirebera ikirere gusa, indege ikagenda ikagaruka ku kibuga yahagurukiyeho.

Singapore Airlines yashegeshwe cyane n’icyorezo cya Covid-19. Mu kwezi gushize kwa cyenda 2020, yatangaje ko izahagarika abakozi 4,300. Ni hafi 20% by’abakozi bayo bose.

Kompanyi nyinshi z’indege zizeye ko zishobora gusubukura imirimo kuko ibihugu bimwe biri kugenda byoroshya amategeko abuza ingendo, ariko inkubiri ya kabiri y’iki cyorezo yongeye guteza ikibazo.

Ikigo mpuzamahanga cy’iby’indege za gisiviri, IATA, cyaburiye ko imirimo ibihumbi amagana mu by’indege yugarijwe no gutakara kubera iki cyorezo. IATA, ihagarariye kompanyi 290 z’indege, ivuga ko yiteze ko ingendo z’indege muri uyu mwaka wa 2020 zizagabanukaho 66% ugereranyje n’izo mu 2019.
Source:BBC

Venuste Habineza/intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →