Kamonyi/Nyamiyaga: Mu mwiherero bati“ Umuyobozi mwiza, umusingi w’ impinduka n’ iterambere ry’ abo ayobora”

Abakozi n’abayohozi b’Umurenge wa Nyamiyaga, kuri uyu wa 13 Ukwakira 2020 mu cyumba cy’inama cya “Cooproriz Mukunguri”, bagize Umwiherero w’umunsi umwe baganira ku cyatuma mubyo bakora harushaho kuboneka impinduka nziza ziganisha ku guha Serivise nziza umuturage no kunoza ibyo bakora. Ni ku nsanganyamatsiko igira iti “ Umuyobozi mwiza, umusingi w’impinduka n’iterambere ry’abo ayobora”.

Ni Umwiherero watangijwe ndetse uyoborwa na Kubwimana Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge. Yabwiye intyoza.com ko intego Nyamukuru y’uyu mwiherero ari “ Gufatira hamwe ingamba zo kwihutisha ikemurwa ry’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage no kwihutisha iterambere”.

Uhereye Ibumoso ni Gitifu Kubwimana, hagati Uzziel Niyongira/MRPIC, Niyotumuragije Jean Damascene/Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Nyamiyaga.

Gitifu Kubwimana, avuga kandi ko mubyo baganiriye mu buryo bwimbitse harimo; Gusesengura neza ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’ abaturage, ingamba zo kubikemura n’ uruhare rw’ abafatanyabikorwa, hakaba Kunoza imikorere n’ imikoranire y’abayobozi ku nzego zitandukanye, Kwigenzura no kwigiranaho hagati mu bakozi hagamijwe kunoza serivise.

Uretse intego y’umwiherero no kwinjira mu buryo bwimbitse ingingo ku yindi, muri uyu mwiherero banagarutse ku kurebera hamwe ibyo bakwiye kwitaho ngo bubake “ Urunana rw’ imiyoborere”. Bahawe ibiganiro bitandukanye bigamije ku kunoza inshingano no kugera ku ntego y’inshingano za buri wese.

Gitifu Kubwimana, ahamya ko umwanya nk’uyu abakozi n’abayobozi baba bafashe bari kumwe na bamwe mu nzego bakorana umunsi ku wundi, ari igihe cyiza cyo kwisuzuma, kwiyemeza no kurebera hamwe icyerekezo buri wese aganamo, hitawe ku gushyira “ Umuturage ku isonga”, buri wese agaharanira kurushaho kunoza ibyo ashinzwe.

Abitabiriye uyu mwiherero muri rusange barimo; Abakozi bakorera ku rwego rw’Umurenge, Abakorera ku rwego rw’Akagari, Umuyobozi- DG w’uruganda rwa MRPIC, akaba umujyanama w’ Umurenge wa Nyamiyaga mu nama Njyanama y’ Akarere, bwana NIYONGIRA Uzziel, hari Perezida w’ Inama Njyanama y’ Umurenge wa Nyamiyaga, bwana NIYOTUMURAGIJE Jean Damascene. Hanitabiriye kandi abagize inzego z’umutekano zirimo Ingabo na Polisi by’Igihugu .

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →