Abagize Biro y’Inama Njyanama y’Umurenge wa Rugalika, Abakozi bose b’umurenge kugera ku rwego rw’Akagari, Uhagarariye abikorera, Uyobora Inkeragutabara( Reserve Force), ba DASSO, abahagarariye Ibigo by’amashuri n’ikigo nderabuzima, bakoze umwiherero w’Umunsi umwe kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2020. Basabwe n’umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ko buri wese agomba guharanira kutaba Nyirabayazana w’icyatuma Akarere gaseba.
Abitabirye uyu mwiherero bose, bahawe ibiganiro bitandukanye bifatiye ku nsanganyamatsiko y’’ Umurimo unoze”, aho bagarutse cyane ku nshingano y’umukozi ukwiye kandi ubereye abo ayobora n’Igihugu muri rusange.
Basabwe ahanini gukorana umurava, buri wese akajya mu nshingano ze, hakagaragara ibisubizo n’umusaruro uhamye uhindura ubuzima bw’umuturage bukarushaho kuba bwiza. Bibukijwe ko kwisonga hari umuturage ari nawe bose bakorera.
Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi mu nama n’impanuro yahaye abitabiriye uyu mwiherero, yabibukije ko mu biro bakoreramo ari heza ariko ko kubihoramo ari bibi.
Yagize ati“ Mubiro ni heza ariko kubimaramo igihe ni bibi. Ibyo dukora byose ni umuturage dukorera, icyo umwe muri mwe atakoze kigira ingaruka kuri twese. Ni twite ku gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’umuturage, abantu twese tujye munshingano. Imihigo dufite niyo ikwiye kutuyobora muri gahunda zacu zose”.
Meya Tuyizere, yasabye ko buri wese azirikana inshingano afite, ko kandi imikorere itajyanye no kwita ku muturage itazatuma Imihigo yeswa, bityo ko ifunguro rya buri munsi ry’umukozi wese rikwiye kuba “ Ntabe ari Njye utuma akarere kagaragara nabi”.
Mu kiganiro Umuyobozi w’Inkeragutabara mu karere ka kamonyi, Maj Mugunga yahaye abitabiriye umwiherero, yagarutse ku bunyangamugayo no gukunda umurimo bikwiye kuranga umukozi wese uzi inshingano ze, asaba buri wese gukora neza hirindwa itekenika no kugendera kure ikinyoma ahubwo bakazamura umuturage imibereho ye ikarushaho kuba myiza, akiteza imbere kandi akajyana n’icyerekezo cy’Igihugu.
Yabibukije kwiga gukoresha igihe neza, kwitangira akazi bakabigira intego, bakibuka ko abaturage aribo bafatiraho urugero, ko bityo kunoza ibyo bakora ndetse n’imikoranire bizababashisha kurushaho gukora neza no kuzuza inshingano z’ibyo bashinzwe.
Umugiraneza Martha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika yabwiye intyoza.com ko impamvu y’uyu mwiherero ari uko nk’abantu bakorana hamwe, ari ngombwa ko bafata umwanya bakisuzuma, bakareba niba bari mu murongo ukwiye, bakareba aho bageze mu gushyira ku murongo ibyo biyemeje gukorera umuturage, ko bakorera hamwe nk’abantu bari hamwe, bakora bimwe, bahuje icyerekezo kandi bahuje umukoresha umwe.
Gitifu Umugiraneza, ahamya ko mu gufata umwanya nk’uyu bituma bagirana inama, bagakeburana, bakareba kubyakozwe neza bityo bikabaha imbaraga zo gukora ibirenzeho.
Mu gusoza uyu mwiherero, abawitabiriye basanze bakwiye kwimenya, bakamenya abo baribo mu ntege n’imbaraga bafite, bagafashanya muri byose uw’intege nke agafashwa kugendana n’abandi, buri wese agaharanira gukunda umuturage no kumufasha kugera ku iterambere. Biyemeje kandi Gukorera ku ntego buri munsi, kurushaho kwegera abaturage, gukaza ingamba mu bukangurambaga kugera kuri Mutwarasibo kugira ngo umuturage abe afite hafi ye umuhwituzi wizeweho amakuru amufasha kugana mucyerekezo igihugu kimwifuzamo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com