• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Abantu 7 muri Uganda baraye biciwe mu nyigaragambyo yamagana ifatwa rya Bobi Wine

Umwanditsi
November 19, 2020

Igipolisi cya Uganda gitangaza ko abantu 7 ari bo baguye mu myigaragambyo yabaye kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2020, aho abigaragambya basabaga ko Robert Kyagulanyi, uzwi kw’izina rya Bobi Wine arekurwa. Ni nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza. Uyu wamenyekanye cyane mu baririmbyi cyangwa se mubuhanzi, ahanganye bikomeye na Perezida Yoweri Museveni mu matora ategerejwe muri iki gihugu.

Umuvugizi w’igipolisi cya Uganda muri iki gitondo yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane hari abandi bantu barenga 40 bakomerekeye muri iyo myigaragambyo.

Mu gitondo cy’ejo ku wa gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020, Bobi wine yatawe muri yombi n’igipolisi ubwo yari mu kwitegura gutangiza igikorwa cye cyo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’iki gihugu ahanganiyeho bikomeye na Perezida Museveni.

Polisi, ishinja Bobi Wine kwegeranya abantu barenga 200 bemewe na Komisiyo y’Igihugu cya Uganda ishinzwe gutegura amatora, imwe mu ngingo zafashwe muri iki gihugu mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Ifatwa rya Bobi ryatumye haduka imyigaragambyo ku murwa mukuru Kampala no mu bindi bice bitandukanye nyuma y’aho abakunzi be bumvise ko umuntu wabo( Bobi wine) yahagaritswe n’igipolisi, basaba ko arekurwa.

Igipolisi cya Uganda ntabwo kiramenyesha uburyo abo bantu barindwi bapfuye abandi bagakomereka. Hagati aho, hari amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abantu buzuye amaraso, bamwe badakoma, basa n’abarashwe bagapfa.

Munyaneza Theogene intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga