• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Rubavu: Abafite ubumuga bambutsaga ibintu ku magare barataka igihombo kubera Covid-19

Umwanditsi
December 4, 2020

COTTRARU, ni Cooperative yo kwambutsa ibicuruzwa ku mu mupaka muto uhuza imijyi ya Gisenyi na Goma. Igizwe n’abafite ubumuga basaga 200, ubu bakaba bamaze amezi arenga umunani badakora kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye imipaka ifungwa.

Iyi Cooperative ikorera ku mupaka w’u Rwanda na Congo ahazwi nka petite Barriere mu Karere ka Rubavu.Uruhuri rw’ibibazo byugarije abanyamuryango kubera Covid-19, cyane ko bo bafite ubumuga nta wundi murimo bashobora gukora.

Ugeze kuri uyu mupaka magingo aya, ubona amagare menshi yangiritse kubera kunyagirwa aho aparitse, akaba ahamaze amezi umunani adakora; ku buryo ba nyirayo bavuga ko bibasaba amafaranga arenga ibihumbi ijana kuri buri gare ngo risubire mu kazi.

Kabasha Innocent, ni umunyamuryango. Avuga ko kuri uyu mupaka muto (Petite barriere) ari ahantu hihariye ku bafite ubumuga kuko hatunze benshi baturuka mu Turere dutandukanye mu Rwanda kuko ariho hari imikorere yabo bityo ko bakwiye koroherezwa mu kwambuka kuko bamaze amezi umunani badakora bakaba bari mu banyarwanda bake batinze gukomorerwa ngo batangire imirimo yabo.

Naho Mukamanda Xaverine nawe avuga ko igare ryamufashaga byinshi mbere ya Covid-19 ariko ko bishobora kuzagorana kongera gusubira ku murongo mu gihe nta bufasha cooperative yabo ibonye.

Ati« Igare ryamfashaga gutunga abana banjye, kwishyura inzu nkanizigamira nibura ibihumbi 20 ku kwezi ariko ubu biragoye kuko igare ryarapfuye. Ubu ni ugusaba ubufasha aho bwaturuka hose tukongera tugakoresha amagare yacu tukanipimisha Covid-19 kugirango twongere twambuke umupaka».

Kimwe na bagenzi be bafite ubumuga bw’ingingo, bavuga ko mu gihe abandi bakomorewe imirimo muri Gicurasi 2020 bo bakomorewe mu Ukwakira bikaba byarabagizeho ingaruka zo gukoresha umutungo Cooperative yari yarizigamiye.

Habarurema ni umwe muri bo, avuga ingaruka bagizweho n’ibi bihe. Ati, « Twari dufite amagare arenga 250 ariko ubu amazima ntarenga 50, kuko yamaze igihe adakora andi anyagirirwa hanze muri Congo. Ubu nibura kugirango ayo magare yongere gukora igare rimwe rirasabwa nk’ibihumbi ijana. » usibye ibibazo by’ibikoresho byangiritse Habarurema akomeza avuga ko n’umutungo Cooperative yarifite wose yawufashishije abanyamuryango.

Ati« Mu bihe bya guma mu rugo, ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) cyategetse amakoperative gutunga abanyamuryango bayo, natwe buri mu nyamuryango twamuhaye ibihumbi 85. Ubu turasaba ubufasha cyangwa inguzanyo aho yava hose yafasha koperative kongera kubyuka».

Umuyobozi wa Cooperative, Batunzi Zari avuga ko Leta yabafashije gupimisha bake mu banyamuryango ngo batangire akazi.

Ati« Usibye ibyo bibazo bindi byo mu bihe bya guma mu rugo, ubu bemereye abanyamuryango bacu 30 gusa gukora kuko aribo Leta yapimishije, gusa turasaba ko uyu mubare wiyongera kuko abafite ubumuga barya ari uko batwaye igare».

Iyi cooperative igizwe n’abanyamuryango 130 bambutsa ibintu babivana mu Rwanda babijyana muri DRC ku magare bose bakaba bafite ubumuga bagafashwa n’abandi barenga 200 badafite ubumuga kubasunikira amagare.

Ubuyobozi bw’iyi cooperative buvuga ko bwatunguwe na gahunda ya guma mu rugo amagare meshi y’abanyamuryango yaraye muri DRC bakabura uko bajya kuyazana akaba ariho yangirikiye n’ibikoresho bimwe byayo bikibwa.

Karegeya Jean Baptiste Omar

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga