Rubavu: Abafite ubumuga bambutsaga ibintu ku magare barataka igihombo kubera Covid-19

COTTRARU, ni Cooperative yo kwambutsa ibicuruzwa ku mu mupaka muto uhuza imijyi ya Gisenyi na Goma. Igizwe n’abafite ubumuga basaga 200, ubu bakaba bamaze amezi arenga umunani badakora kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye imipaka ifungwa.

Iyi Cooperative ikorera ku mupaka w’u Rwanda na Congo ahazwi nka petite Barriere mu Karere ka Rubavu.Uruhuri rw’ibibazo byugarije abanyamuryango kubera Covid-19, cyane ko bo bafite ubumuga nta wundi murimo bashobora gukora.

Ugeze kuri uyu mupaka magingo aya, ubona amagare menshi yangiritse kubera kunyagirwa aho aparitse, akaba ahamaze amezi umunani adakora; ku buryo ba nyirayo bavuga ko bibasaba amafaranga arenga ibihumbi ijana kuri buri gare ngo risubire mu kazi.

Kabasha Innocent, ni umunyamuryango. Avuga ko kuri uyu mupaka muto (Petite barriere) ari ahantu hihariye ku bafite ubumuga kuko hatunze benshi baturuka mu Turere dutandukanye mu Rwanda kuko ariho hari imikorere yabo bityo ko bakwiye koroherezwa mu kwambuka kuko bamaze amezi umunani badakora bakaba bari mu banyarwanda bake batinze gukomorerwa ngo batangire imirimo yabo.

Naho Mukamanda Xaverine nawe avuga ko igare ryamufashaga byinshi mbere ya Covid-19 ariko ko bishobora kuzagorana kongera gusubira ku murongo mu gihe nta bufasha cooperative yabo ibonye.

Ati« Igare ryamfashaga gutunga abana banjye, kwishyura inzu nkanizigamira nibura ibihumbi 20 ku kwezi ariko ubu biragoye kuko igare ryarapfuye. Ubu ni ugusaba ubufasha aho bwaturuka hose tukongera tugakoresha amagare yacu tukanipimisha Covid-19 kugirango twongere twambuke umupaka».

Kimwe na bagenzi be bafite ubumuga bw’ingingo, bavuga ko mu gihe abandi bakomorewe imirimo muri Gicurasi 2020 bo bakomorewe mu Ukwakira bikaba byarabagizeho ingaruka zo gukoresha umutungo Cooperative yari yarizigamiye.

Habarurema ni umwe muri bo, avuga ingaruka bagizweho n’ibi bihe. Ati, « Twari dufite amagare arenga 250 ariko ubu amazima ntarenga 50, kuko yamaze igihe adakora andi anyagirirwa hanze muri Congo. Ubu nibura kugirango ayo magare yongere gukora igare rimwe rirasabwa nk’ibihumbi ijana. » usibye ibibazo by’ibikoresho byangiritse Habarurema akomeza avuga ko n’umutungo Cooperative yarifite wose yawufashishije abanyamuryango.

Ati« Mu bihe bya guma mu rugo, ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) cyategetse amakoperative gutunga abanyamuryango bayo, natwe buri mu nyamuryango twamuhaye ibihumbi 85. Ubu turasaba ubufasha cyangwa inguzanyo aho yava hose yafasha koperative kongera kubyuka».

Umuyobozi wa Cooperative, Batunzi Zari avuga ko Leta yabafashije gupimisha bake mu banyamuryango ngo batangire akazi.

Ati« Usibye ibyo bibazo bindi byo mu bihe bya guma mu rugo, ubu bemereye abanyamuryango bacu 30 gusa gukora kuko aribo Leta yapimishije, gusa turasaba ko uyu mubare wiyongera kuko abafite ubumuga barya ari uko batwaye igare».

Iyi cooperative igizwe n’abanyamuryango 130 bambutsa ibintu babivana mu Rwanda babijyana muri DRC ku magare bose bakaba bafite ubumuga bagafashwa n’abandi barenga 200 badafite ubumuga kubasunikira amagare.

Ubuyobozi bw’iyi cooperative buvuga ko bwatunguwe na gahunda ya guma mu rugo amagare meshi y’abanyamuryango yaraye muri DRC bakabura uko bajya kuyazana akaba ariho yangirikiye n’ibikoresho bimwe byayo bikibwa.

Karegeya Jean Baptiste Omar

Umwanditsi

Learn More →