• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

USA: Mu minsi ibiri ishize, imfungwa ya 2 yatewe urw’ingusho izira kwihekura

Umwanditsi
December 12, 2020

Umugabo wishe umwana we w’umukobwa w’igitambambuga mu myaka igera hafi kuri 20 ishize, yabaye uwa kabiri wishwe ku rwego rwa leta muri Amerika mu minsi ibiri ishize.

Urupfu rwa Alfred Bourgeois ku wa gatanu tariki 11 Ukuboza 2020 atewe urushinge rw’umuti wica, ruje rukurikira urwa Brandon Bernard na we watewe urushinge rw’ingusho ku wa kane.

Hateganyijwe ko izindi mfungwa eshatu zitegereje igihano cy’urupfu zigihabwa mbere yuko Perezida Donald Trump ava ku butegetsi ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa mbere 2021.

Gutanga igihano cy’urupfu ku mfungwa zagikatiwe ku rwego rwa za leta byari byarahagaritswe mu gihe cy’imyaka 17, mbere yuko Bwana Trump mu ntangiriro y’uyu mwaka wa 2020 ategeka ko bisubukurwa.

Mu gihe ibihano by’urupfu bisigaye byaba nabyo bishyizwe mu bikorwa, Bwana Trump yaba abaye Perezida wa mbere w’Amerika uhagarikiye ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano by’urupfu nk’ibyo byinshi cyane mu myaka irenga 100 ishize.

Birenze ku mateka yari amaze imyaka 130 yo kuba hahagaritswe gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu mu gihe nk’iki cyo guhererekanya ubutegetsi. Perezida watowe Joe Biden azarahizwa ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa mbere 2021.

Bwana Biden yamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ashyigikiye bikomeye igihano cy’urupfu, ubwo yari senateri uhagarariye leta ya Delaware. Ubu yavuze ko natangira imirimo ye nka perezida azashaka uburyo igihano cy’urupfu ku rwego rwa za leta kivaho.

Inkiko zanzuye ko Bourgeois yakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina no ku bindi bice by’umubiri uwo mwana we w’imyaka ibiri, mbere yuko amwica ubwo yari atwaye ikamyo anyura muri leta ya Texas, mu ngendo ndende yakoraga atwaye imodoka.

Abashinjacyaha bavuga ko yamwishe akubise umutwe we ku idirishya ry’imodoka no ku kibahu (tableau de bord/dashboard) cy’imbere mu modoka, ubwo uwo mwana yari amaze kugusha mu modoka icyo yitorezagaho kujya ku musarani, mu gihe se yari arimo aparika imodoka.

Abanyamategeko ba Bourgeois nkuko BBC ibitangaza, bavuze ko umukiliya wabo yari afite ubumuga bukomeye bwo mu mutwe, ko rero ibyo byari gutuma adahabwa igihano cy’urupfu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga