Minisiteri y’uburezi yatangaje itangira ry’amashuri y’incuke n’abanza kuva muwa 1-3

Minisiteri y’uburezi ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, kuri uyu wa 07 Mutarama 2021 yashyize ahagaragara ingengabihe y’itangira ry’amashuri y’incuke n’ay’ikiciro cya mbere cy’amashuri abanza guhera mu mwaka wa mbere kugera muwa Gatatu. Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye no mu bitangazamakuru hari hamaze igihe hanyuzwaho ibitekerezo bisaba ko aya mashuri yafungurwa, cyane ko abijujutaga bashinjaga abayobozi kuba abana babo bajyanwa ku mashuri yitwa ko ari mpuzamahanga, nyamara bakabwira abanyarwanda ko abandi bana nkabo amashuri afunze kubera ikibazo cya Coronavirus.

Dore uko Minisiteri y’uburezi yashyize hanze iyi ngengabihe;


Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →