Mu gihe Leta yashyizeho gahunda y’i saa 18h00 ngo buri muturage abe yageze iwe ku bw’ingamba zo kwirinda Covid-19, bamwe mu bakorera ibikorwa byabo ahazwi nka Bishenyi ho mu Murenge wa Runda kimwe na bamwe mu baturage basanzwe, iyi saha bavuga ko babona haba hakiri kare. Bigoye benshi gufunga ibikorwa byabo mu gihe batabona ijisho ry’ubuyobozi.
Bamwe mubaganiriye n’umunyamakuru wa intyoza bavuga ko iyi saha baba babona hakiri kare, ko hari n’igihe baba bagifite abakiriya bityo bakanga gusiga amafaranga kandi ngo ariyo yabahagurukije mu ngo zabo.
Ubwo umunyamakuru yagendaga areba uko iyi saha yubahirizwa, mu bice bitandukanye usanga kugera mu ma saa moya hafi saa mbiri z’ijoro abaturage bakigenda, ndetse hamwe mu ma santere y’ubucuruzi nka Bishenyi, Nkoto, Kamonyi (kumasuka) Rugobagoba ndetse na Musambira hari bamwe mu bakora ibikorwa by’ubucuruzi baba bagikora, bamwe bari ku miryango cyangwa se nk’aho bafata agatama bikingiranye ndetse n’amatara bakayazimya.
Uku gusa no gukorera ku jisho, hari abemera ko bishobora gukurura ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus kuko ntawita ku kwirinda no kurinda abandi, ahubwo buri wese aba ashishikajwe no kwirwanaho ngo akemure ikibazo kimubangamiye atitaye ku kwirinda no kugira uwo arinda kwandura.
Umwe mubo twaganiriye mu kazi ariko atifuje kwivuga, avuga ko biba bisa no kwiba kuko nyine baziko bafashwe bacibwa amande rimwe bakanabatwara, bakarazwa ukubiri n’imiryango yabo, ko rero mu mikorere nk’iyi no kwirinda biba bigoye kuko buri wese aba ashaka kwirwanaho.
Dore amwe mu mafoto ya nyuma ya saa kumi n’ebyiri henshi ni Bishenyi;
Munyaneza Theogene / intyoza.com
What?