Umwe mu banyamakuru bakorera mu karere ka Muhanga, abajije Meya ikibazo cy’abantu bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, uburyo batwarwa mu modoka zirimo iz’Akarere na polisi kandi mu buryo bushyira ubuzima bwabo mu kaga ka Covid-19, asubiza ko nta bundi buryo buhari bwo kubatwara. Anabajijwe kandi ikibazo cy’abanyerondo bivugwa ko bahohotera abaturage, aho ngo babatwara udufaranga twabo iyo babafashe.
Mu kubaza ikibazo, abinyujije ku rubuga rwa WhatsApp ruhuza abanyamakuru n’abayobozi mu karere ka Muhanga, umunyamakuru yagize ati “ Maze igihe mbona uko imodoka zitwara abarenze ku mabwiriza zibapakira ku buryo bugaragaza ko bakwanduzanya kubera ikibazo cy’umubyigano uko bashyirwamo nabi, murabivugaho iki “?.
Yakomeje ati “ Usibye ijisho ry’umunyamakuru ryabyiboneye abaturage barababaye cyane kubona bakorerwa ibikorwa nka biriya byabaviramo kwandura, bakifuza ko byaba byiza mugiye mubashorera kugeza aho basobanurirwa bagakoresha amaguru, cg imodoka zigashyirwamo uburyo bwo gusukura intoki sanitizers, cg hagashyirwamo bake bake”.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline mu gusubiza yabanje kubaza ati“ Izi modoka zitwara bande? Abagenzi? Bajya he? Tubwire aho byagaragaye tubone aho duhera dukurikirana!”.
Umunyamakuru atitaye ku kuba yari atarasubizwa, yabanje asubiza Meya ati“ Izo modoka ni izitwara abarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 iy’akarere, iy’umurenge wa Nyamabuye na pandagari za police”.
Aha bigaragara ko noneho Meya yari yumvise neza ikibazo, niko gusubiza ati “Ubu nibwo buryo buhari bwo kugeza abantu batubahirije amabwiriza yo kwirinda covid, ubushobozi bwo gutwara umwe umwe bwo ntibwashoboka, ikindi ntibarara aho bafatiwe, birasa n’ aho kubafata ari cyo mubaye ikibazo”!?.
Akomeza ati “ Ariko icyaba cyiza byaba kwirinda kugwa muri ayo makosa bikaza kumufasha no kwirinda izi ngaruka zishobora kumuviramo no kwandura. Dushyire imbaraga mu gufasha abantu kumva neza igikwiye. Ibisigaye ingamba zizajya zinozwa uko bishobotse”.
Umunyamakuru, yakomeje agaragaza ko gufatwa kw’abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ataricyo kibazo, ko ndetse abafatwa ataribyo binubira. Yibutsa umuyobozi ko atari byiza ko ifatwa ryabo ryabaviramo kwandura ngo bajye no kwanduza abo basize mu rugo, ko icyaba cyiza ari uko bajya bashyirwa hamwe, itsinda ryamara kugwira bagaherekezwa n’amaguru by’umwihariko nk’abari mu mujyi hafi, hanyuma noneho imodoka zikajya kuzana abo mu nkengero bo baba ari bake.
Muri uku kwereka Meya Kayitare bimwe mu bubazo abanyamakuru babona mu karere ayoboye bibangamira abaturage nkuko baba batumye ngo bababarize, yabwiye Meya ikibazo kivugwa n’abaturage ko babangamirwa n’Abanyerondo, aho ngo bamwe muri bo iyo bafashe umuntu watinze gutaha bamukiza ayo afite. Yatanze urugero rw’aho hari uwo azi baciye ibihumbi 5 by’amanyarwanda, undi bamugezeho ababwira ko asigaranye 2k gusa, ngo bapfa kuyemera ariko bamugerekeraho ibitutsi bitoroheje.
Munyaneza Theogene / intyoza.com