Kamonyi: Abaturage baravuga intandaro kuri Gitifu wavuzweho gutesha abashakanye akabariro no kwambika ubusa umuturage

Ni mu Mudugudu wa Musenyi, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi ahavuzwe Gitifu w’Akagari watesheje abashakanye kwiterera akabariro, uyu Gitifu akanavugwaho kandi kwambura ubusa umuturage yari agiye gufata. Abaturage b’abaturanyi bashyize hanze ukuri kw’ibyo babonye, ariko n’imyitwarire ya bamwe muribo irakemangwa.

Ibivugwa kuri uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa byabaye mu bihe bibiri bitandukanye ariko byose ni mu Mudugudu umwe wa Musenyi, aho bwa mbere bivugwa ko yasanze mu nzu umugabo n’umugore batera akabariro akabatesha, hanyuma ahandi bikavugwa ko yambuye ubusa umuturage yari agiye gufata.

Kumena inzoga z’abaturage mu bihe bya Coronavirus, amande n’ifungwa rya bamwe nibyo ntandaro;

Shirimpaka Martin, umuturage akaba n’umucuruzi ufite Butiki imbere y’Akagari ka Kabuga ari naho hafi y’aho ibivugwa byabaye, yabwiye umunyamakuru ati“ Hari abantu bafitanye ibibazo, urabona nk’abantu iyo bafitanye ibibazo ari 2 byitirirwa akagari kose. Ikibazo agifitanye ( gitifu) n’abantu b’abacuruzi ngo bacuruza za magendu, ngibyo ibyo azira”.

Umuturage Hakuzumuremyi Jean Berekimasi, avuga ko ibyo gusanga umugabo n’umugore batera akabariro mu buriri atabihamya, ko icyo azi ari uko kumena inzoga mu baturage mu bihe bya Korona ariyo ntandaro y’ibibazo Gitifu yagiranye na bamwe mu baturage.

Ati“ Hari iminsi yigeze kubaho muri iyi Korona, umuyobozi w’Akagari akazajya aza akamena inzoga mu baturage ku bantu bapima, niyo nsiriri ya byose. Hari inzoga yamennye eshanu hariya ku muntu wari uzifite, ariko icyo gihe hari nimugoroba yaje nka saa moya aje kumena izo nzoga avuga ati ntabwo dushaka ko abantu bapima muri Korona. Habaye intambara aha ng’aha y’amabuye, tuzajye tuvugisha ukuri. Baravuga bati umuntu aza kumena inzoga eshanu gute abantu arizo zidutunze? Ubwo nibwo abantu b’ino aha ngaha batangiye no kwigumura baravuga bati umuyobozi araza akamena inzoga kandi arizo zidutunze…, kuva icyo gihe rero iyo nsiriri niho yatangiriye”.

Ku bivugwa ko hari umugabo n’umugore bateshejwe gutera akabariro, bamwe mu baturage bavuga ko byamenywa na bene byo, gusa ngo byanashoboka ko ari ugushaka kwihimura ku buyobozi kuko bagiye bagirana ibibazo bishingiye ku kurenga ku mabwiriza muri Korona, bagacuruza inzoga, nyuma ndetse umugabo aza gufatanwa urumogi, arafungwa.

Nyiranshimiyimana Faraziya, umubyeyi utuye hafi y’izi ngo ebyiri kandi wagiye ukurikirana ibibazo byaho, avuga ko ku kibazo cyo kwa Uwamahoro Theogene bakunda kwita Komando, ahavugwa ko batewe na Gitifu bagateshwa kwiterera akabariro atazi niba abayobozi barinjiye mu nzu ngo kuko ibyo azi yabonye ari uko yabasanze hanze ahubwo umugore afite umupanga, aho yaje kuwamburwa n’umuhungu witwa Samuel, nyuma yo kuwamburwa ngo yatoye amabuye arabirukankana, ndetse umwana we agize ngo amubuze afata inkoni arayimukubita ku kaboko baza kubwira uwo mwana ngo ajye avuga ko ari gitifu wamukubise.

Ku kibazo cya Iyakaremye Jean Bosco, avuga ko yahabonye abantu b’abayobozi bari kumwe na Gitifu ubwo we yarimo yitwarira ibishingwe, nyuma nyiri urugo ngo abyuka akinguye kuko bari bamutegereje hanze, asohoka avuza induru ngo baramufashe, umwana agenda atabaza avuga ngo Se barimo kumukubita. Aaha, avuga ko binashoboka ko mukugundagurana aribwo imyenda yavuyemo.

Mukarugori Velonique, ni umubyeyi uvuga ko ahubwo Iyakaremye ari umuntu ujya ubazengereza nk’abagore, ko ndetse bagiye bageza ibirego mu buyobozi agahamagarwa ntiyitabe. Yiheraho avuga ko yamuteze inshuro zigera muri eshatu ashaka kumuhohotera( kumukubita), ibyo anahuza n’abandi baturage bavuga ko hari n’undi mubyeyi yatangiriye ataha akamwambura igitenge, agasigara yambaye agakabutura k’imbere aho yagobotswe n’abagore bamuzaniye igitenge. Avuga ko ibyo kuba yarambitswe ubusa byo atabizi.

Twagirimana Pascal, umuturanyi wa Iyakaremye Jean Bosco bakunda kwita Mapengu ari nawe bivugwa ko yambuwe ubusa na Gitifu. Uyu muturanyi, avuga ko yahageze mu bambere, asanga umugore wa nyiri urugo afashwe n’umugabo wamubuzaga gutera amabuye mu gihe nyiri urugo yari aryamishijwe hasi, Gitifu afatanije n’abandi barimo kumwambika ipingu.

Akomeza avuga ko ipantara ya Iyakaremye itari ifunze umukanda, aho ngo mukugundagurana yamanutse hagasigara Mucikopa (umwenda w’imbere), aba arayimanuye ari nako bakomeza kugundagurana. Nyuma yuko abaturage basakuje basaba ko bareka uyu nyiri urugo wari umaze kwambura ubusa ku gice cyo hasi, ngo bazanye urufunguzo rw’ipingu baramufungura, bakimufungura ngo yahise akuramo n’umupira yari yambaye hejuru asigara yambaye ukuri( ubusa), ajya mu nzu umugore arakinga, nyuma gato ngo aturumbuka mu nzu yiruka nta kintu na kimwe yambaye hasi no hejuru, ajya mu bigori biri hafi aho, afata amabuye ati hagire unyegera.

Mubyo abaturage bahurizaho cyane nk’intandaro y’igisa n’ihangana rya Gitifu ndetse na bamwe mu baturage ni ukudahuza mu bihe bya Coronavirus, benshi mubaganiriye na intyoza.com bahamya ko mbere y’iki cyorezo nta kibazo bari bafitanye. Bamwe mu baturage bagiye bafatwa bagahanirwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, hari abamenewe inzoga, abaciwe amande, hari yemwe n’abo bita abana babo bafunzwe, byose bashyira kuri Gitifu w’aka kagari witwa Mbonyubwabo Emmanuel nubwo nta nahamwe abaturage bamushinja kuba yaba yaragiye ari wenyine.

Twirinze kugira uruhande rundi dukoraho ahubwo tugaragaza ibitekerezo by’’abaturage bagiye bakurikirana ndetse bakanibonera ibyagiye biba, nk’abaturanyi b’abavugwaho ibibazo. Nyuma y’uko ibibazo bivuzwe kuri uyu mugitifu, yahise ahagarikwa by’agateganyo n’akarere, bivuze ko akagari kugeza ubu nta wundi muyobozi gafite uretse Dasso wakoranaga na Gitifu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Abaturage baravuga intandaro kuri Gitifu wavuzweho gutesha abashakanye akabariro no kwambika ubusa umuturage

  1. Alias January 29, 2021 at 3:07 am

    Ni ukubeshya nyine. None se bajya gutera akabariro badafunze!? Ko nta rugi ruvugwa rwaciwe. Abaturage basigaye bakajya. Bahawe butamwa biyongereraho na ngenda. Abayobozi rwose basigaye barenganywa n’abaturage, nkubwo gitifu agiye kuzazira kubahisha amabwiriza yo kwirinda covid. Nyabuna bikoranwe ubushishozi gitifu atarengana. Aha rwose ntibisobanutse. Reka dutegereze ibizavamo. Nuwamusimbura ntiyapfa kubashobora igihe bazi ko nubahana bazakunaniza kugeza uvuyeho. Mutubwire inzoga zo mu kagari (urwagwa) upima arahanwe zo zishyirwa he?

Comments are closed.