Kuri uyu wa 28 Mutarama 2021, abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere ka kamonyi bagiye kuganira n’abaturage bo mu Kagari ka Kabuga, by’umwihariko mu Mudugudu wa Musenyi, ahavuzwe Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari wagiranye ikibazo n’abaturage barimo n’uwavuzwe ko yamwambuye ubusa. Umugore we avuga ko nta muyobozi wambuye umugabo we ubusa nubwo ngo mu kuza kumufata batitwaye neza, ibyo ahurizaho n’umuyobozi w’Akarere.
Nyirantegerejimana Pascasie, umugore wa Iyakaremye Jean Bosco bakunda kwita Mapengu avuga ko abavuze ko ubuyobozi bwambuye umugabowe ubusa atari byo, ko ahubwo icyabaye ari uko mu gihe bagundaguranaga bashaka kumwambika amapingu yari akenyeye igitenge yasohokanye ava mu nzu hanyuma kiragwa.
Avuga ko umugabo yabyutse agiye kwihagarika akenyeye igitenge, muri uko gusohoka ngo yakuyeho urugi bahita bamwinjirana mu masaha ya mugitondo ahagana i saa kumi n’imwe n’igice. Muri uko kurwana bamusohora ngo nibwo igitenge yari akenyeye cyaguye. Avuga ko nawe ubwe biba yasohotse yambaye isujipe, aho ababyeyi batabaye ngo aribo bamukenyeje igitenge.
Akomeza ati“ Byarakomeje abaturage barahurura, babonye ko bikomeye(abayobozi) ipingu bari bamwambitse akaboko kamwe bahita barimukuramo ariko ntawamwambitse ubusa. Ubwo rero abonye abayobozi barimo bavugana, sinzi ibyo bapangaga nawe yahise yiruka yambaye ubusa asohoka hanze y’urugo, abaturage barahari rwose bamubonye yambaye ubusa”.
Tuyizere Thaddee, umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi avuga ko nubwo uwari ugiye gufatwa byari ngombwa, ariko ngo n’uburyo abagiye kumufata bitwaye bigaragara ko bidahwitse. Avuga ko nubwo umuntu yaba ari mu makosa hari uko ugiye kumufata aba asabwa kwitwara.
Avuga ati“ Nubwo hari abanyamakosa nabo babyemera, n’abaturage bavuga bati uyu yaratuzambije, n’abantu bavuga umwe babiri batatu bati uyu nguyu atubujije umutekano, ariko iyo ugiye kumufata witwara ute, ugisha inama ute?, abayobozi burya ikibaye kiba n’inyigisho”.
Ati“ Ubuyobozi hari uburyo bugomba kubana n’abaturage, abanyamakosa hari uburyo bagomba gufatwa, ibyo byose bisaba ubwitonzi bw’umuyobozi no kubara ngo aha ibyo ngiyemo biragaragara bite mu maso y’abandi. Abayobozi hari uburyo batitwaye neza mu kujya gufata aba bantu ari nayo mpamvu yenda babagerekeraho. Burya iyo umuntu akubonye urwaho n’ibyo atari ku kuvuga arabivuga, nibyo atari guhimba arabihimba kubera ko watanze icyo cyuho”.
Iyakaremye Jean Bosco bakunda kwita Mapengu, kuva ikibazo cyaba kugera inama iterana ntawe uzi aho aherereye. Mu mpamvu zo ku mufata, harimo kuba yari yaranze kwitaba urwego rw’ubugenzacyaha-RIB ku kibazo umugore wa mukuru we yari yararegeye ko yamwangirije Moto ndetse amuhozaho iterabwoba. Gusa na none muri iyi nama, hari abagore bamushinje kubahohotera, bavuga ko batanze ibirego kenshi ku kagari ariko yatumizwa ntiyitabe.
Munyaneza Theogene / intyoza.com