Muhanga: Akajagari k’ubucuruzi bwo mu muhanda, impungenge kuri Covid-19

Ugeze inyuma y’isoko risanzwe rya Muhanga riherereye mu Murenge wa Nyamabuye, uhita wibaza niba isoko risanzwe ariho ryimukiye. Abacuruza imboga n’imbuto usanga bicaye badenduye mu muhanda ku buryo no kubona aho unyura ari ikibazo. Ni ubucuruzi bukorwa nta ngamba nimwe yubahirijwe mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho guhana intera, gukaraba ndetse no kwambara neza agapfukamunwa ari ikibazo cyakurura byihuse Coronavirus.

Abakora ubu bucuruzi baganiriye na intyoza.com bavuga ko kuribo aha hantu ariho habaha amahoro kurusha kujya mu isoko nyirizina ngo kuko nubwo muri ibi bihe abaricururizamo umubare wagabanutse kubera Covid-19, ariko ngo n’ibyo babazwa birimo nk’imisoro bagiyeyo ntabwo baba bagikoze bagereranije n’igishoro baba bafite.

Umwe muri aba bacuruzi ati“ Ariko se niba naranguye imboga za bibiri, nkungukaho amafaranga 500 nkabona ayo ngura ibijumba urumva ngiye mu isoko hariya imisoro babaza nayikura he?, amafaranga yandi abazwa abari mu isoko nayakurahe n’igishoro cyanjye ndemekanya ngo mbone uko mbaho? Duhitamo kuza hano nubwo hari ubwo baba batwirukankana ariko nyine nta kundi nibwo buzima”.

Kuba ubu bucuruzi bukorwa mu kajagari, nta kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus, benshi mu babukora bavuga ko kuribo ntako batagira ngo nubwo bigoye bitewe n’uburyo bacuruzamo ndetse no guhora badatuje birukankana n’ubuyobozi iyo rimwe na rimwe buje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude ahamya ko iki kibazo nk’ubuyobozi bakizi ariko ko gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ukorera mukajagari bigoye, ko ahubwo aba bacuruzi batumva.

Ati“ Isoko ryo rikora ryubahirije 50% nkuko amabwiriza avuga, ariko abo ngabo baza nubundi muri ubwo buryo bw’akajagari ntabwo bashobora kubahiriza amabwiriza kubera yuko aho abonye niho atereka, niyo tuhageze arimuka akajya ahandi”.

Akomeza ati“ Akajagari ntabwo kemewe, ni ikibazo cy’abantu baza bagatandika inyuma y’isoko abo dukunze kwita abazunguzayi cyangwa se abacururiza ku muhanda, buriya nta nubwo ari ku isoko gusa, ni ikibazo tumaze iminsi duhanganye nacyo. Abambere twarabafashe tubimurira mu isoko rya Nyabisindu ariko hari abanze kuryimukiramo bakomeje n’ubundi uwo muco utari mwiza wo gucururiza mu muhanda”.

Gitifu, avuga ko nk’ubuyobozi bafatanije n’inzego z’umutekano bagenda n’ubundi bakirukana aba bacururiza mukajagari nubwo ngo icyo babasaba umunsi kuwundi ari ukujya gukorera ahemewe, haba i Nyabisindu ndetse no mu isoko risanzwe ngo kuko hari ahari hateganijwe bashobora gukorera ariko bakaba bafite kutumva ahubwo bahitamo kwirirwa bacengana n’ubuyobozi kuko bazi ko ibyo bakora bitemewe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →