Ubuyobozi bw’Ikipe ya FC Barcelona bwababajwe n’ishyirwa hanze rya Kontaro ya Lionel messi

Ikinyamakuru El Mundo cyo muri Espagne cyatamaje Messi n’ubuyobozi bw’ikipe ye ya FC Barcelona, gishyira hanze Kontaro y’amasezerano bagiranye. Byatumye Barcelona ivuga ko igiye gufata “ingamba zikwiriye mu mategeko” kuri iki kinyamakuru giheruka gutangaza iyo nyandiko y’amasezerano y’akazi ya Lionel Messi ikubiyemo akayabo k’amadolari azajya ahembwa.

Ubuyobozi bw’iyi kipe ya Barcelona bwahakanye “uruhare rwayo urwo ari rwo rwose mu gutangaza inyandiko y’aya masezerano”.

El Mundo ivuga ko amasezerano ya Messi y’imyaka ine azatuma ahembwa miliyoni $674 kugeza tariki 30 z’ukwezi kwa gatandatu 2021. Ibi bivuze ko uyu mukinnyi w’imyaka 33 ahembwa hafi miliyoni $170 ku mwaka umwe w’imikino.

Mu itangazo ryasohowe na Barcelona, iyi kipe ivuga ko “ibabajwe” no kuba iyi kontaro yatangajwe. Yongeraho iti: “FC Barcelona irahakana yivuye inyuma ko nta ruhare urwo arirwo rwose yagize mu gutangaza iyo nyandiko, kandi izafata ingamba zikwiye mu mategeko ku kinyamakuru El Mundo, ku ngaruka zose uku gutangaza kwatera”.

Barcelona yongeraho ko “ishyigikiye Lionel Messi, mu gikorwa cyose cyaba kigamije kwangiza izina rye, no kwangiza imibanire ye n’urwego yakoreye akaba umukinnyi wa mbere ku isi no mu mateka y’umupira w’amaguru”.

Messi nkuko BBC ibitangaza, yageze muri Barcelona afite imyaka 13, mu kwezi kwa munani umwaka ushize yasabye iyi kipe ko yamureka akajya ahandi. Haracyibazwa niba azaguma muri iyi kipe amasezerano ye narangira mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Messi niwe ufite umuhigo wo gutsindira iyi kipe ibitego byinshi, yatwaranye nayo ibikombe 10 bya La Liga, na UEFA Champions League enye, kandi amaze kuba umukinnyi warushije abandi ku isi inshuro esheshatu.

Gusaba ko ava muri iyi kipe, byari bikurikiwe n’ubushyamirane yagiranye na Perezida wayo Josep Maria Bartomeu, waje guhita yegura mu kwezi kwa cumi. Mu kwezi kwa 12, Messi yagize ati: “Sindamenya icyo nzakora.”

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →