Abanyarwanda baba mu mahanga bandikiye Perezida wa Repubulika basaba koroherezwa kubona Passport nshya

Bamwe mu banyarwanda batuye mu mahanga badafite indangamuntu nshya, bafite imbogamizi zo kobona bushya urupapuro rw’abajya mu mahanga ruzwi nka Pasiporo binyuze ku irembo. Mu ibaruwa umwe mu bafite icyo kibazo yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, avuga ko Abanyarwanda batuye mu mahanga bari bafite Pasiporo zikaza kurangira ubu bahanganye n’ ikibazo cy’ingutu cyo gusaba indi nshya.

Mwizerwa Maurice wanditse ibaruwa tariki yab 18 Mutarama 2021, agaruka ku biteganywa n’amategeko y’u Rwanda. Ati „Nk‘uko biteganwa n‘Iteka rya Minisitiri ryerekeye Abinjira n’Abasohoka, N°06/01 ryo ku wa 29/05/2019 ingingo yayo ya 26, Amabwiriza y’Ubuyobozi Bukuru bw`abinjira n’ abasohoka agena ibishingirwaho mu gusaba no gutanga pasiporo isanzwe.

Ayo mabwiriza avuga ko Umunyarwanda usaba E-Passport abikora abinyujije k’ urubuga rwa www.irembo.gov.rw ndetse asabwa Indangamuntu no kwishyura amafaranga asabwa.

Ariko kandi, ingingo ya 37 y’iryo teka igena gusaba no gutanga inyandiko z’inzira z’u Rwanda, rivuga ko inyandiko z’inzira zisabirwa kandi zigatangirwa ku Biro by’Ubuyobozi Bukuru cyangwa ku biro bihagarariye u Rwanda mu mahanga, kandi ko ibisabwa, igihe inyandiko z’inzira zitangwamo n’ahandi zishobora gusabirwa no gutangirwa bigenwa n’amabwiriza y’Ubuyobozi Bukuru“.

Akomeza agira ati, „Mu by‘ukuri buri mu Nyarwanda utuye mu Rwanda akaba afite indangantu nshya, afite umurongo wa telefoni umwanditseho ashobora gukoresha kuburyo byoroshye, urubuga rw’Irembo ndetse agahabwa ubufasha yaba akeneye. Nyamara Abanyarwanda baba mu Mahanga badafite indangamuntu ntibashobora gukoresha urubuga rw’Irembo kabone niyo baba bafite ibibaranga nk´abanyarwanda.

Dore uko ikibazo giteye:

Ubu Abanyarwanda bamwe baba mu mahanga kandi bavuye mu gihugu mbere yo gufata Indangamuntu bataragira amahirwe cyangwa ubushobozi bwogusubira mu Rwanda hamwe n’abandi bavukiye mu mahanga cyangwa se bujurije imyaka yo gufata indangamuntu mu mahanga, ndetse n’abandi bafite izindi mpamvu zabo bwite zumvinkana; ubu bafite ikibazo cyo gusaba E-Passport nshya, kubera badafite indangamuntu nshya.

Nyamara muri abo harimo abari bafite pasiporo (ishaje), n`ibindi bibaranga kandi mu bihe byahise, babaga bashoroba gusaba indi pasiporo iyo indi yabaga irangije igihe n’ubwo nta Ndangamuntu bagiraga ntakibazo byateraga. Uburyo byakorwaga bwari ntamakemwa, kuko byakorwaga binyujijwe kuri Ambasade y‘ u Rwanda, bigakorwa ntano kugombera kujyayo, iyo imyirondoroye yabaga isobanutse.

Ubu ntabwo bishoboka gusaba Indangamuntu nshya uri mu mahanga ngo ube wanayihafatira. Ugomba kwigira imbonankubone ku kigo cy’igihugu gishinzwe iby‘indangamuntu (NIDA).
Nk’uko byagaragajwe haruguru E-Passport igezweho ntishobora gusabwa utanyuze kuri www.rembo.gov.rw.

Kwiyandikisha gukoresha Irembo ugomba kuba ufite Indangamuntu nshya y‘ u Rwanda ndetse ugomba kuba ufite numero ya telefone igendanwa ibarurijwe mu mazina yawe.

Biranditswe ko Abanyarwanda baba mu mahanga bashobora kwiyandikisha bagakoresha Irembo ari uko byemejwe n’ubuyobozi bw’Ambasade ibegereye.

Byanditswe ko abamaze kwiyandikisha ku rubuga ko bazaboherereza ubutumwa bubamenyesha ko bashobora kubona izo serivisi. Urubuga rw’ Irembo rutangaza ko izo serivisi zitaratangira gutangwa ku Banyarwanda baba mu mahanga badafite Indangamuntu.

Imbogamizi ku bakuru n’abato

Kutagira impushya zo kuba no gutura mu mahanga zituma batabasha gusohoka mu bihugu barimo. Abana bavukiye mu mahanga bataruzuza imyaka y’ubukure basabirwa n‘ababyeyi babo ibyangombwa.

Urubyiruko rugeze igihe cyo kwisabira Indamuntu bagorwa n’impamvu zavuzwe harugu.

Hari kandi abagorwa no kujya gufata ibyangombwa mu Rwanda hari n’abatoroherwa no kugera kuri za Ambassade zibashinzwe haba ari ukujya gufata ibyangombwa bishya, kujya gutora cyangwa se kwitabira ibirori n’ inama ziba zateguwe bitewe n’intera ndende iba ihari ugereranyije n’aho batuye ndetse naho ibiro by’Ambasade biba biri.

Abo ni nk’abageze mu myaka y`izabukuru bakaba batagishoboye gukora urugendo rurerure, abafite uburwayi bubabuza kuba bakora urugendo rurerure, abafite ubumuga ; ndetse n’izindi mpamvu gatozi zidasangiwe nabenshi.

Aba bose babangamiwe no Kutongererwa impushya zo kuba cyangwa se gutura mu bihugu barimo, Kuba bashobora kwamburwa impushya zo kuba cyangwa zo gutura mu bihugu babamo bitewe no kutabasha kubona pasiporo nshya mu gihe bahawe, Kutabasha gusohoka mu bihugu batuyemo kubera kutagira pasiporo igifite agaciro (validity), Kutabasha gukorana n’amabanki cyangwa se ibigo by’imari mu bijyanye no guhabwa inguzanyo ngo bagire ibikorwa bikorera bibafitiye akamaro, Kutabasha gukora imirimo y’ubucuruzi n’amabanki cyangwa se ibigo bicuruza amafaranga( Urugero : ibiro by’ivunjisha, Western Union, Money Gramm bagirango boherereze amafaranga abavandimwe n’ inshuti bajujubijwe n’iki cyorezo cya COVID-19).

Hari kandi Kuba umuntu udafite pasiporo adashobora kwakira amafanga binyujijwe kuri Western Union, Money Gramm n’ibindi bikora nkabyo. Kuba umuntu udafite pasiporo adashobora gufunguza konti muri bank zimwe na zimwe mu mahanga.

Kuba umuntu udafite pasiporo adashobora gufata umurongo wa telefone ngo abe yabasha kuvugana n’inshuti n’abandimwe, Kugorwa no kubona amasezerano y’ akazi y’ igihe kirekire.

Kubangamirwa mu guhabwa amasezero yo gukodesha aho gutura igihe kirekire, kuko igihe k’impapuro bahabwa z’agateganyo mu gihe bategereje Pasiporo nshya ziba zifite igihe kigufi.

Mwizerwa ati, « Abanyarwanda baba mu mahanga badafite indangamuntu nshya, turabasaba ko mwadusabira inzego zibishinzwe kudushyiriraho uburyo bwihuse kandi bworoshye butuma gusaba E-Passport bishoboka, kugirango ingorane ndetse n’imbogamizi zanditswe aha harugu n’izindi ntarondoye, bareke gukomeza kugorwa nazo, maze n’abadafite indangamuntu nshya ariko bafite ibindi byemezo ntashidikanwaho bigaragaza ubunyarwanda bwabo babashe gusaba E-Passport nshya batananijwe.

Ibi bivuga ko mudusabiye gushyiraho amabwiriza mashya yuzuzanya nasanzweho amata yaba abyaye amavuta maze ntihagire Umunyarwanda usigazwa inyuma muri gahunda yo guhabwa E-Passport aho yaba atuye hose».

Bifuza ko byakorwa na bamwe mu bakozi ba za Ambasade bafite ubushobozi n’uburenganzira bugenwa n’amategeko bw’abanditsi b’irangamimerere, kuko Basezeranya, bemeza imikono, n’indi mirimo, ati, « Ambasade niwo Murenge dufite, niko Karere dufite niyo NIDA, nibo Bakora imirimo y’ibiro by’abinjira n’abava mu Rwanda, niyo ituri hafi mubadusabire ibisubizo biboneke».

Mu kugerageza kumenya icyo Irembo ribivugaho, twagerageje kuvugana n’ushinze itumanaho muri icyo kigo, yemera ko abaza ababishinzwe. Mugihe igisubizo kitaraboneka ariko, umwe mu bakozi utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko icyo kibazo bakizi, kandi ko kiri mu nzira zo gukemuka.

Ati, « Ubusanzwe ntushobora kugira Konti ya Irembo udafite indangamuntu n’umurongo wa Telefone ibaruwe mu Rwanda. Abanyarwanda baba mu mahanga rero, turi kureba uko twazabafasha bakajya binjiramo bakoresheje inimero za Telefoni bakoresha mu bihugu babamo. Ni ikibazo gishobora gukemuka mu mezi abiri ari imbere.

Karegeya Jean Baptiste Omar

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Abanyarwanda baba mu mahanga bandikiye Perezida wa Repubulika basaba koroherezwa kubona Passport nshya

  1. Fulgencie February 13, 2021 at 4:45 pm

    Ndumva byoroshye da!

Comments are closed.