Huye: Abaturage basenyewe n’imvura ibasiga ku gasi, amatungo maremare n’amagufi biragenda

Abaturage bo mu Mudugudu w’Agakombe, Akagali ka Rango A, Umurenge wa Mukura, Akarere ka Huye basenyewe na ruhurura ivana amazi mu muhanda uri gukorwa wa Rango Nkubi-sahera bitewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021, irabasenyera, basigara amara masa. Barasaba ko bafashwa bakabona aho baba ndetse n’ibikoresho by’ibanze kuko ibyo bari bafite byose byatwawe n’amazi.

Imiryango umunani yari ituye mu nzu eshanu niyo yasenyewe n’imvura yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere. Inzu zasenyutse n’ibyarimo byose biragenda ari amatungo ndetse n’ibikoresho byo mu nzu.

Aba baturage baravuga ko aya mazi yabasenyeye yatewe na ruhurura abari gukora umuhanda uturuka mu I Rango ukomeza i Sahera bahurijemo amazi aturuka mu murenge wa Tumba n’uwa Mukura akaba menshi cyane bigatuma yinjira mu ngo inzu zigasenyuka.

Ubusanzwe iyi ruhurura ngo yanyuragamo amazi aturuka I Tumba gusa ntagire icyo abatwara kuko ngo mu myaka isaga 10 bahamaze ntacyo babaye.

Bampire Marie umwe mu basenyewe avuga ko nta kintu na kimwe yasigaranye. Yagize ati:” ibintu byose byagiye, inka yange yagiye ubu ntacyo nsigaranye na kimwe nta n’aho gukinga umusaya”.

Tuyishime Ezechiel, umusore ukiri muto we avuga ko yari afite inkwavu 8 yoroye ngo yiteze imbere zose akaba nta na rumwe yarokoye. Aba baturage barasaba ubufasha bakabona aho kuba ndetse n’ibikoresho by’ibanze byabafasha gukomeza ubuzima.

Ikindi kandi ngo barifuza ko iyi ruhurura yakwagurwa ku buryo itakongera guteza ikibazo no ku bandi bahatuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege, avuga ko bagiye gukora inyigo kuri iyi ruhurura igatunganywa neza hanyuma bagafasha n’aba baturage kubona aho baba ndetse bagahabwa n’ubufasha bw’ibanze.

Sebutege yagize ati:” Hagiye gukorwa inyigo kuri iriya ruhurura itunganywe neza, ikindi cyihutirwa cyane ni ubutabazi kugira ngo aba bantu babone aho baba. Turasaba abaturanyi babacumbikire abo bidashoboka tubakodeshereze bahabwe n’ubufasha bw’ibanze burimo n’ibikoresho binyuranye”.

Meya Sebutege, yakomeje avuga ko ubuyobozi buzasana aho bishoboka hakubakwa n’izindi nzu kugira ngo abaturage batuzwe heza. Hirya no hino mu karere ka Huye hari abandi basenyewe n’imvura n’umuyaga. Ubuyobozi bukaba busaba abaturage gukaza ingamba zo gufata amazi aturuka ku nzu no kuzirika ibisenge.

Mu karere ka Huye, inzu zasenywe n’imvura ni 10 ndetse n’ibindi bikorwaremezo byangiritse birimo ibiraro n’umuhanda wo mu murenge wa Karama. Kugeza ubu nta muntu wahitanywe n’ibi biza uretse umuntu umwe wakomeretse byoroheje.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Huye: Abaturage basenyewe n’imvura ibasiga ku gasi, amatungo maremare n’amagufi biragenda

  1. Fulgencie February 17, 2021 at 5:53 am

    Imana idufashe pe! Iriya mvura yari mbi cyane

Comments are closed.