Kamonyi-Musambira: Ikamyo igonze umu Motari, Gitifu atabaye mbere ya Ambilansi, shoferi..?

Ahagana ku i saa moya z’umugoroba w’uyu wa 19 Gashyantare 2021, ikamyo ya rukururana igonze umu motari, ukirenga urugabano rw’Umurenge wa Gacurabwenge winjira Musambira, urenze gato agasoko k’ahitwa Mushimba cyangwa se ahakunda kwitwa ku Bakoreya.

Ikamyo ifite ibiyiranga nomero RL 0805 kucyo ikurura inyuma naho imbere ifite RAB 387Q, yerekezaga Kigali iva mu cyerekezo cya Muhanga, igonze imu Motari wari kuri Moto ifite ibiyiranga RF 900J, arakomereka cyane.

Umumotari wagonzwe nkuko umwe mubo mu muryango we yabibwiye intyoza.com imusanze ku kigo nderabuzima cya Musambira aho yahise ajyanwa, yitwa Niyitanga Felix akaba atuye mu Murenge wa Nyamiyaga ho muri Kidahwe.

Umutandiboyi w’iyi Kamyo, yabwiye intyoza.com ko atazi amazina ya Shoferi we, ko gusa icyo azi ari uko bamwita Muhamedi. Avuga ko nawe kutamenya uyu shoferi wagonze agahita acika ari uko amaze iminsi ibiri gusa kuri iyi Kamyo, aho avuga ko yayijeho nk’umukanishi.

Mu gihe iyi mpanuka yabaga, umwe mu baturiye iruhande rw’aho yabereye watabaye mu bambere, yabwiye umunyamakuru ko iyi kamyo yirukaga cyane, ko uburyo yabonye motari yakomeretsemo bukomeye kuko ngo mu mutwe ndetse n’akaboko hashegeshwe.

Ubwo bahamagaraga Ambilansi( Imbangukiragitabara), aho haje ifite ibiyiranga GR 178 E yatinze kuhagera, iza imodoka ya Gitifu w’Umurenge wa Musambira imaze gutsimburana uyu mu motari yerekeza ku kigo nderabuzima cya Musambira, ari naho imbangukiragutabara yahise ibakurikira, ikamuhakura i saa moya n’igice imwerekeza ku bitaro bya Remera Rukoma guhabwa ubufasha bwisumbuye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi-Musambira: Ikamyo igonze umu Motari, Gitifu atabaye mbere ya Ambilansi, shoferi..?

  1. Fulgencie February 19, 2021 at 9:58 pm

    Accidents ntizari ziherutse

Comments are closed.