Bosco Ntaganda yaciwe Miliyoni 30$ z’impozamarira zo guha abo yahohoteye

Abana binjijwe mu gisirikare hamwe n’abandi bantu bahohotewe n’uwahoze ari umukuru w’abarwanyi Bosco Ntaganda, bagenewe inshumbusho/impozamarira ya miriyoni 30 z’amadolari ya Amerika.

Ni ingingo yafashwe n’abacamanza b’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ikaba ari yo nshumbusho/mpozamarira nini kurusha izindi igenywe n’uru rukiko kuva rubayeho.

Abacamanza bavuze ko Bosco Ntaganda adafite ayo mafaranga kugira ngo yishyure iyo mpozamarira, ko ahubwo azakurwa mu kigega bwite cy’urukiko, akoreshwe mu migambi yo gufasha abakozweko n’ibyaha bye.

Bosco Ntaganda, ubwe yari mu rukiko igihe hafatwaga iyo ngingo, akaba asanzwe yarakatiwe imyaka 30 y’igifungo ku byaha by’ubwicanyi, gusambanya ku ngufu hamwe n’ayandi mabi.

Abanyagihugu amajana barishwe abandi ibihumbi bateshwa izabo n’intambara muri Republika ya Demokarasi ya Kongo(DR Congo).

Abemerewe kuzafashwa mu migambi yo gufasha abahohotewe barimo abagabweho ibitero byari biyobowe n’uyu mugabo bahimbye akazina ka ‘terminator’, abana yinjije mu gisirikare cye, abagore basambanijwe ku ngufu hamwe n’abana bavutse nyuma y’uko gufatwa ku ngufu.

Abacamanza bagennye inshumbusho/impozamarira y’ikivunga cyangwa se iri rusange, bisobanuye ko nta muntu uzahabwa amafaranga ku giti cye. Ahubwo amafaranga azahabwa amashyirahamwe y’abagiraneza cyangwa se ibigega byashyiriweho gufasha abahuye n’amakuba kubera ibikorwa bya Bosco Ntaganda.

Uyu mugabo Bosco Ntaganda nkuko BBC ibitangaza, yishyikirije ibiro bihagarariye(Ambasade) Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda mu kwezi kwa munani 2013, asaba kugezwa ku rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, rwari rusanzwe rumushakisha.

Hari nyuma y’aho umugwi/itsinda ry’abarwanyi yari ayoboye rya M23, ritsindiwe n’ingabo Mpuzamahanga muri Kongo, abasirikare be bahungira mu Rwanda abandi muri Uganda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →