• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/11/25
Kamonyi-Rugalika: Hasojwe icyumweru cy’Umuryango hasezerana abarimo umaze imyaka 50
17/11/25
Ruhango-Kabagali: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho Ubujura bw’Intsinga z’Amashanyarazi yari atwaye
17/11/25
Itangazo ry’Umushinga RW0379 ADEPR Gatenga rihamagarira Gupiganira isoko
17/11/25
Amajyepfo-Turindane: Kamonyi ku isonga mu mpanuka zirimo izihitana ubuzima bw’Abantu

Tundu Lissu utajyaga imbizi na Perezida Magufuri yavuze ko Nyakwigendera yashyize Igihugu mukaga

Umwanditsi
March 18, 2021

Umunyapolitiki Tundu Lissu utacanaga uwaka n’ubutegetsi bwa Nyakwigendera Perezida John Pombe Magufuri watabarutse mu ijoro ry’uyu wa 17 Werurwe 2021, yavuze ko urupfu rwa Prezida John Pombe Magufuli rutanze uburyo bwo “gutora inzira nshyashya no kuva ku nkombe y’akaga”. Avuga ko habeshywe igihe Perezida Magufuri yapfiriye.

Tundu Lissu niwe wari akomeye cyane mu bahiganywe na Nyakwigendera Perezida John Pombe Magufuli mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu kwezi kwa cumi 2020.

Mu kiganiro na Newsday cyo kuri BBC dukesha iyi nkuru kuri uyu wa kane, Lissu yavuze ko “Poritike, imigambi no guhakana Covid bya Magufuli” byajyanye “igihugu mu kaga”.

Mbere y’aho Tundu Lissu yari yabwiye television yo muri Kenya KTN, ko urupfu rwa Magufuli rutamutangaje na gato.

Lissu, asanzwe aba mu buhungiro mu Bubiligi, yavuze ko yari azi kuva mbere ko Magufuli arwaye cyane kuva yanditse kuri Twitter tariki 7 z’uku kwezi kwa gatatu 2021 abaza aho umukuru w’Igihugu ari?.

Yavuze ko yari yamenye abikuye ku masoko(Sources) yo kwizera cyane muri Leta ko Perezida yari arwaye Covid-19. Yabwiye KTN ati “Njyewe ikintangaza cyonyine n’uko bakomezaga kubeshya, n’ubu Leta ye ikomeza kubeshya. Magufuli yishwe na corona, icyo ni kimwe. Icya kabiri, Magufuli ntiyapfuye kuri uyu (wagatatu) mugoroba…mfite amakuru y’ayo masoko(Sources) nyine ko Magufuli yari yapfuye mbere y’aho,”.

Visi Perezida w’Igihugu wa Tanzania Samia Suluhu Hassan , mu itangazo yasomye kuri television, yavuze ko Perezida Magufuli hari hashize amasaha make apfuye kubera ikibazo cy’umutima mu bitaro i Dar es salaam.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5914 Posts

Politiki

4164 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1032 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

154 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga