• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
02/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
02/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
02/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Uwahataniraga kuyobora Congo-Brazzaville yapfiriye mu bitaro

Umwanditsi
March 22, 2021

Umukandida ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo-Brazzaville yitabye Imana nyuma yo kujyanwa mu bitaro mu Bufaransa kubera Covid-19, nk’uko bivugwa na radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI.

Kuri iki cyumweru nimugoroba nibwo yajyanywe muri icyo gihugu, kuri uyu munsi nibwo amatora ya perezida yabaye.

Mu butumwa bwa videwo bwakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, Guy Brice Parfait Kolélas w’imyaka 61 agaragara akanya gato yikuramo icyuma kimuha umwuka wo guhumeka wa oxygen, kugira ngo abwire abamushyigikiye ko “arimo kurwana n’urupfu”.
Abasaba kwitabira aya matora.

Bwana Kolélas, usanzwe urwara indwara ya diyabete, ni umwe mu bakandida batandatu barimo guhatana na Perezida Denis Sassou Nguesso.

RFI ivuga ko amakuru ikesha abo mu muryango we ari uko yapfiriye mu bitaro byo mu Bufaransa aho yari amaze kugezwa.

Ku wa gatanu, Bwana Kolélas ntiyashoboye kwitabira igikorwa cye cya nyuma cyo kwiyamamaza, ku wa kane yari yavuze ko afite ubwoba ko yaba yarwaye malaria, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Associated Press.

Yajyanwe ku bitaro byigenga byo mu murwa mukuru Brazzaville, nyuma biza kwemezwa ko bamusanzemo Covid-19.

Avuga mu Gifaransa, ari ku gitanda cyo mu bitaro, Bwana Kolélas yagize ati: “Nshuti zanjye dusangiye igihugu, ndi mu bibazo. Ndimo kurwana n’urupfu. Ariko, mbasabye guhaguruka mukajya gutorera impinduka. Ntabwo naba nararwaniye ubusa…”.

Bwana Kolélas yaje ku mwanya wa kabiri mu matora aheruka yo mu 2016, abona amajwi 15%, mu gihe Bwana Sassou Nguesso yabonye amajwi 60%.

Bwana Sassou Nguesso, w’imyaka 77, abonwa ahanini nk’umutegetsi w’umunyagitugu witezweho kongera gutangazwa ko ari we watsinze aya matora.

Umuryango NetBlocks ugenzura iby’ikoreshwa ry’umurongo wa internet watangaje ko habayeho ihagarikwa ryayo mbere y’amatora yo kuri iki cyumweru.

Ishyaka rifite abayoboke benshi ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Union Panafricaine pour la Démocratie Sociale (UPADS), ryanze kwitabira aya matora, rivuga ko rifite ubwoba ko ashobora guca igihugu mo ibice.

Inama nkuru y’abasenyeri gatolika muri Congo-Brazzaville yavuze ko ifite “impungenge zikomeye” ku gukorwa mu mucyo kw’aya matora.

Bwana Sassou Nguesso ari ku butegetsi kuva mu mwaka wa 1979, havuyemo igihe cy’imyaka itanu nyuma yo gutsindwa amatora mu 1992.

Nyuma yo gutora, yifurije Bwana Kolélas gukira byihuse, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Kugeza ubu nkuko BBC ibitangaza, Congo-Brazzaville yatangaje abantu barenga 9,500 banduye coronavirus, muri bo abantu 134 yarabishe, nkuko imibare yakusanyijwe na Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga