• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
01/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
01/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
01/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yemeje ko ingabo za Eritrea zigiye kuva muri Tigray

Umwanditsi
March 26, 2021

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yatangaje ko Eritrea yemeye gucyura ingabo zayo izivana mu karere ka Tigray. Ibi bibaye nyuma y’ibitero by’izi ngabo muri Tigray byamaganywe cyane n’amahanga, ariko leta ya Addis Ababa n’iya Asmara byabanje guhakana.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Abiy Ahmed yemeye bwa mbere ko ingabo za Eritrea zambutse umupaka, nyuma y’amezi abihakana. Yabwiye abagize inteko ishingamategeko ko izo ngabo zinjiye muri Tigray zitinya ko abarwanyi baho batera Eritrea.

Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa gatanu nkuko BBC ibitangaza, Abiy Ahmed yavuze ko ibiganiro na Perezida Isaias Afwerki wa Eritrea bumvikanye ko; “Ingabo za Ethiopia arizo zihita zirinda akarere k’umupaka uwo mwanya“.

Rivuga kandi ko Ethiopia na Eritrea “bizakomeza ubufatanye bw’ibihugu n’imishinga y’ubukungu”.

Ingabo za Eritrea n’iza Ethiopia zishinjwa ibikorwa by’ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu n’iyicarubozo ku basivili muri Tigray aho zivuga ko ziri mu bikorwa byo kurwanya abagumutse ku butegetsi.

Abarwanyi b’ishyaka TPLF rifite imizi muri Tigray, ubu bagamije ubwigenge bw’intara ya Tigray, bamaze igihe mu mirwano ya hato na hato n’izo ngabo. Mu mpera z’umwaka ushize, leta ya Addis Ababa yatangije intambara yo “gusubiza ku murongo” Tigray, ishinja ishyaka TPLF gushaka kuvana iyo ntara ku gihugu.

Abiy Ahmed na Isaias Afwerki bishimira gufungura ambasade ya Eritrea i Addis Ababa mu kwa karindwi 2018

Eritrea na Ethiopia ni ibihugu byarebanaga ay’ingwe mu gihe cy’imyaka irenga 50, aho myinshi muri yo ishyaka TPLF ari ryo ryari ku butegetsi muri Ethiopia. Nyuma yo kujya ku butegetsi, Abiy Ahmed yagiye yigizayo abo mu ishyaka rya TPLF batumvikanye nawe. Yasubiranyije umubano wa Eritrea na Ethiopia, anabiherwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2019.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga