• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Miliyoni zigera ku 100 z‘Abaturage ba America bamaze guhabwa urukingo rwa Coronavirus

Umwanditsi
April 3, 2021

Ubutegetsi bwa Perezida w’Amerika Joe Biden bwari bwarihaye intego yo gutanga urukingo rw’ ikiza cya Covid 19 ku bantu miliyoni 100 mu mezi ya mbere atatu. Kuri uyu wa gatanu tariki 02 Mata 2021 bwesheje umuhigo. Amerika iba igihugu cya mbere ku isi mu gukingira abantu bagera kuri miliyoni 100.

Gusa indwara ya Covid 19 iterwa na virusi ya Corona ikomeje kwiyongera mu bice bimwe by’Amerika. Perezida Joe Biden yaraye asabye Abanyamerika kutirara no gukomeza kwirinda kugira ngo ibyo bamaze kugeraho bidasubira inyuma.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru Biden yavuze ko hakomeje gahunda yo kongera umubare w’abakingirwa ku buryo abari mu za bukuru babarirwa kuri 90 ku ijana bazaba bashobora guhabwa izi nkingo taliki ya 19 z’uku kwezi kwa kane. Bivuze ko ari mu byumweru bitatu uvuye none. Yavuze ko abandi basigaye na bo batagomba gutegereza kugera taliki ya mbere y’ukwezi kwa gatanu

Hirya no hino ku isi abantu bagera kuri miliyoni 130 bamaze kwandura indwara ya Covid 19. Muri bo, imaze guhitana abagera kuri miliyoni 2.8 nkuko bitangazwa n’ikigo cy’ubushakashatsi cya kaminuza ya Johns Hopkins. Leta zunze ubumwe z’Amerika ni yo iri ku isonga mu kugira abanduye iyi ndwara benshi ku isi. Ifite ababarirwa kuri miliyoni 30.6 igakurikirwa na Brazil ibarurwamo miliyoni 12.9 z’abanduye, Ubuhinde buza ku mwanya wa gatatu bubarurwa mo miliyoni 12.3 z’abanduye iyo ndwara.

Ibikorwa byo gukingira mu Bulayi ntabwo byihuta cyane ugereranije n’uko bimeze muri Amerika. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko abagera ku 10 ku ijana gusa ku mugabane w’Ubulayi ari bo bamaze guhabwa icyiciro cya mbere cy’urukingo. Abahawe inkingo zose ni bane ku ijana gusa.

Imwe mu mpamvu itera uwo muvuduko muke mu bihugu by’Ubulayi nkuko VOA ibitangaza, nuko urukingo bakoresha rwa AstraZeneca rwakunze kuvugwaho gutera amaraso kuvura ku bantu bamwe baruhawe nubwo abarukoze babihakana bakavuga ko nta gihamya babonye ko urwo rukingo rutera amaraso kuvura koko. Nyuma y’Ubudage, Ubuholandi na bwo bwararuhagaritse ejo ku wa gatanu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga