• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Imyuzure n’inkangu byishe abarenga 100 muri Indonesia na East Timor

Umwanditsi
April 5, 2021

Abantu batari munsi ya 101 bapfuye nyuma yuko kuri iki cyumweru tariki 04 Mata 2021 imyuzure y’igihe gito ndetse n’inkangu byibasiye Indonesia na East Timor.

Imvura y’umuvumbi yangije byinshi muri ibyo bihugu bituranye byo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Aziya, amazi yo mu bidendezi (dams) aruzura arameneka atabika ingo zibarirwa mu bihumbi.

Akarere kibasiwe gahera ku kirwa cya Flores mu burasirazuba bwa Indonesia kakagera muri East Timor.

Muri Indonesia honyine, abantu 80 bapfuye mu gihe abandi babarirwa muri za mirongo bakomeje kuburirwa irengero. Abategetsi baburiye ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.

Raditya Jati, umuvugizi w’ikigo cya Indonesia cyo kurwanya ibiza, yabwiye abanyamakuru ati:” Icyondo n’ikirere kimeze nabi cyane byabaye imbogamizi ikomeye kandi no kuba ibisigazwa bikomeje kwirundarunda byabangamiye itsinda rikora ibikorwa byo gushakisha no gutabara”.

Mugenzi we, Alfons Hada Bethan ukuriye ikigo cyo kurwanya ibiza cyo ku kirwa cya East Flores, yagize ati:” Ducyeka ko hari abantu benshi barengewe, ariko ntabwo bizwi umubare w’ababuriwe irengero”.

Yongeyeho ati: “Abarokowe bashyizwe ahantu hose. Hari ababarirwa mu magana muri buri gace k’akarere, ariko hari abandi benshi bari mu ngo. Bacyeneye imiti, ibiribwa, ibiringiti”.

Abantu batari munsi ya 21 na bo bapfuye muri East Timor, igihugu kizwi no ku izina rya Timor Leste, nkuko ibiro ntaramakuru byasubiyemo amagambo y’abategetsi bo kuri icyo kirwa babivuga. Bicyekwa ko benshi mu bapfuye ari abo mu murwa mukuru Dili w’icyo gihugu.

Perezida wa Indonesia Joko Widodo yihanganishije imiryango yabuze abayo ndetse ashishikariza abaturage gukurikiza inama bagirwa n’abategetsi muri ibihe ikirere kimeze nabi cyane.

Yagize ati: “Nategetse ko ibikorwa by’ubutabazi biba mu buryo bwihuse kandi neza, nk’urugero ubufasha mu rwego rw’ubuvuzi, gutanga ibikoresho n’ibicyenerwa by’ibanze ku bataye ingo zabo ndetse no gusana ibikorwa-remezo”.

Muri iki gihe cy’imvura, inkangu n’imyuzure imara igihe gito bikunze kubaho mu birwa bigize Indonesia.

Mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka wa 2021 nkuko BBC ibitangaza, abantu 40 barapfuye ubwo imyuzure yibasiraga umujyi wa Sumedang wo ku kirwa cya Java. No mu kwezi kwa cyenda mu 2020, abantu batari munsi ya 11 bishwe n’inkangu ku kirwa cya Borneo, mu gihe mu mezi macye yari yabanje abantu babarirwa mu macumi bapfiriye ku kirwa cya Sulawesi.

Ikigo cya Indonesia cyo kurwanya ibiza cyagereranyije ko hafi kimwe cya kabiri cy’abaturage b’iki gihugu – ni ukuvuga abantu miliyoni 125 – batuye ahantu ho mu manegeka hashobora kwibasirwa n’inkangu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga