Abacuruzi bakorera mu kigo gitegerwamo imodoka n’abagenzi cya Muhanga baravuga ko batakibona abaguzi biturutse ku bakorera ubucuruzi butemewe muri iki kigo bakorana n’abacunga umutekano, aho babareka bakikorera kubera amafaranga babaha ngo baborohereze.
Bamwe mu bacuruza muri iki kigo gitegerwamo imodoka, bavuga ko aba bakorana n’abacunga umutekano bakabareka bagacuruza naho abishyura ubukode n’imisoro ntibabone abaguzi.
Umwe muri aba bacuruzi utarashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko bidakwiye kubona abadatanga ubukode cyangwa ngo banishyure imisoro usanga bari mu kigo imbere ku mudoka bacuruza, bagatuma bo babura abaguzi.
Yagize ati” Nawe reba muri iki kigo hari abazunguzayi benshi birirwa bacuruza badatanga ubukode ndetse ntibanatange imisoro birirwa batubuza gucuruza kubera ubu bucuruzi butemewe”.
Undi mucuruzi, nawe avuga ko gucuruza kw’abakorera muri Gare ya Muhanga bimaze igihe byarasubiye inyuma kubera imikoranire y’abacunga umutekano n’abazwi nk’abazunguzayi bemererwa gucuruza nta kibazo.
Yagize ati” Hashize nk’amezi 2 twebwe dukorera hano muri iyi Gare tutabona abatugurira kubera icyo tubona nk’imikoranire iri hagati y’abazunguzayi n’aba bacunga umutekano, ubona bafite ukuntu bakorana hafi cyane. Ubucuruzi butemewe bukorwa nk’ubwemewe hano muri iki kigo”.
Akomeza avuga ko bakeka ko hari amafaranga baba bishyura aba bacunga umutekano kuko ubona babacungira kure kugirango babashe gucuruza neza ntawubakoma.
Ati” Ubona ko ubufatanye bafitanye hari ikindi kintu buhishe kuko usanga iyo aba bacunga umutekano babonye aba binjiye nabo bigira nk’abatababona bakabirebera kure. Ubona ko harimo kubareka nkana bagakora neza nta kibazo ndetse hari n’abemeza ko aba baba bishyurwa amafaranga n’aba bazunguzayi”.
Umuhuzabikorwa w’ikigo gitegerwamo imodoka n’abagenzi cya Muhanga, Hatangimana Samuel avuga ko bamenyesheje ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ikibazo cy’uko umutekano wiki kigo udashobora gucungwa gusa n’iki kigo ahubwo bakwiye kunganirwa, ndetse na polisi yahashyize ibiro ariko bikora rimwe na rimwe, iyo byakoze abakora ubucuruzi butemewe babukorera hakurya y’umuhanda.
Yagize ati” Iki kibazo twakimenyesheje ubuyobozi bw’akarere, ko umutekano udashobora gucungwa natwe gusa, ahubwo bakwiye kutwunganira bakaduha abadufasha baba Dasso cyangwa n’abandi, ariko polisi yahashyize ibiro gusa bikora rimwe na rimwe ariko iyo abapolisi bahari barahunga nabo bagakorera hakurya y’umuhanda”.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Kayiranga Innocent avuga ko iki kibazo kiri mu nzira yo gucyemuka ku bufatanye n’inzego z’umutekano kandi ko hari amasoko arimo kubakwa hagamijwe gushakira aba bakora ubucuruzi butemewe aho bakorera.
Yagize ati” Iki kibazo kiri mu nzira zo gukemuka ku bufatanye n’inzego z’umutekano, haba kubaganiriza. Mu rwego rwo kubica burundu twatangiye kubaka amasoko mato mato hagamijwe kubegereza ayo mahirwe kugirango babone aho nabo bacururiza ndetse hari n’abandi bazimurirwa mu isoko rishya rya Muhanga kugirango abakora ubucuruzi butemewe bucibwe, hari isoko rya Kinini rizongererwa ingufu ndetse n’isoko rya Cyakabiri ririmo kubakwa”.
Gusa nubwo havuga ibi, bigaragara ko ubuzunguzayi bukomeje kwiyongera ari nako bamwe bemeza ko hari intege nkeya z’ubuyobozi mu gukemura iki kibazo kuko usanga n’abafashwe bahita barekurwa bakagarukana ibindi bicuruzwa, aho hari abavuga ko bamwe mu bafite amaduka hanze aribo babibaha ngo bajye gucururiza muri Gare. Hari abasaba ko iki kibazo gishyirwamo imbaraga, hagafatwa ingamba zifatika zica ubuzunguzayi bubangamiye abakora ubucuruzi bwemewe.
Iki kigo gitegerwamo imodoka, gitangira kubakwa akarere ka Muhanga katangazaga ko gafitemo imigabane ingana 15% ariko Gare imaze kuzura Kompanyi ya Jali Holding yavuze ko amafaranga batanze afite 6,6% bijyanye n’umushinga wose, ibintu bitumvikanyweho n’impande zombi ndetse bikaza gutuma ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo ndetse n’Ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda binjira mu kibazo.
Akimana Jean de Dieu
Abacuruzi erega ntibazi ibijya mbere babateza wenda koko abazunguzayi ariko banaduciyemo kuko iyo twinjiye gare tugiye kugura akantu ifite imodoka baguca 500 ngo ya parking nta n’iminota 2 uhamaze,byatumye abanyamamodoka privé batinjiramo twazaga gudhakiramo imyenda,pharmacies cg utundi ducogocogo ariko iyo 500 njye yatumye ntazongera kuhakandagira kabisa.
Babanze bareke abanyamamodoka privé binjire bahahe batabaciye 500 za parking kuko ni menshi birakabije naho ubundi tuzajya tujya aho babara parking ku isaha naho gare yo iratwiba