Muhanga: Abasaga 400 bahataniye imyanya 30 ya ba DASSO, itangazamakuru rikumirwa ku nkuru

Abasore n’inkumi basaga 400 bahuriye mu kizamini cyo kwinjira mu rwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (Dasso) bashakwamo 27 basanzwe na 3 bo mu guhuza ibikorwa by’uru rwego ku karere. Ni ikizamini cyo kwandika cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021 kuri sitade y’Akarere ka Muhanga. Umunyamakuru washatse Gutara inkuru yakumiriwe n’abakozi b’Akarere.

Hashize igihe kirekire uru rwego rusaba akarere ko rwakongererwa ubushobozi mu bakozi kuko usanga rusabwa ingufu rudafite bitewe nuko nta mubare uhagije wa ba DASSO. Mu karere, ubu habarizwa ba DASSO 53. Ubuke bwabo bukomoka ku kuba bamwe barasezeye kubera impamvu zitandukanye, abandi nabo bakirukanwa bazizwa imyitwarire idahwitse.

Uretse kuba hari ba Dasso batishimiye uko akarere kabafashe mu rwego rwo kuzamurwa mu ntera nkuko abandi baba bazamuwe, nyamara ngo barigishirijwe hamwe (Intake), hari abavuga ko hari n’ubusumbane mu bibagenerwa mu mafaranga, aho basaba ko mu gihe nta kidasanzwe cyatuma hari uzamurwa, bose ngo bagakwiye gufatwa kimwe.

Uru rwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano, amakuru avuga ko rusanzwe rugenerwa amafaranga ibihumbi bitanu yo kwifashisha bahanahana amakuru mu rwego rw’akazi, ayo bavuga ko ari make ugereranije n’akazi bahura nako, nyamara ngo umushoferi w’akarere we ahabwa ibihumbi 10,000 frw.

Mu bindi uru rwego rwagiye rusaba ni uguhabwa agahimbazamusyi nkuko ngo na bagenzi babo mu tundi turere usanga baduhabwa. Bavuga ko nk’akarere k’umujyi uri mu yunganira umujyi wa Kigali kadakwiye kurushwa gufata neza abari muri uru rwego.

Umunyamakuru yirukanwe kuri stade

Igihe umunyamakuru wa intyoza.com yageraga kuri sitade ahakorerwaga ikizamini agiye gukurikirana iyi nkuru, yirukanwe na bamwe mu bakozi b’akarere bakoreshaga ikizamini maze bakinga imiryango ya sitade. Gusa imyitwarire nk’iyi yo gukumira no guheza itangazamakuru mu bayozi b’akarere imaze gusa nk’iyahawe intebe, ibyo abanyamakuru badasiba gusaba ko byahinduka mu rwego rwo kunoza imikoranire no kubaha amategeko.

Si ubwa mbere habayeho gukumira abanyamakuru mu bikorwa by’aka karere, bikozwe n’abayobozi bakabaye bazi neza iyubahirizwa ry’itegeko ryo kubona no gutanga amakuru. Ibi kandi byo gukumira abanyamakuru, no mu kizamini cy’abayobozi b’amashami muri aka karere ndetse n’abayobozi b’imirenge nabwo byarabaye, abanyamakuru babuzwa gufata amafoto kandi babisabye nkuko amategeko abivuga. Kwimana amakuru, bimaze kuba akarande muri bamwe mu bayobozi b’Akarere.

Iki kizamini cyakozwe nicyo kwandika ndetse hagakorwa ikindi cyo gupima intege zabo birukanka kuri sitade, andi amakuru akavuga ko icyo kubazwa imbonankubone kitazabaho. Aba bashaka akazi basaga 400 barimo guhatanira imyanya 27 y’aba Dasso basanzwe ndetse n’imyanya 3 irimo umuhuzabikorwa wa Dasso ku rwego rw’akarere ndetse n’abamwungirije 2.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →