Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB rwatangaje ko kuri uyu wa 31 Gicurasi 2021 rwataye muri yombi Aimable Karasira. Akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no guhakana Jenoside hamwe n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.
Ibyaha Karasira akurikiranyweho nkuko byatangajwe na RIB, hari; Guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hamwe n’icyaha cyo gukurura amacakubiri. Afungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro mu gihe ubugenzacyaha bugitegura Dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Dore uko RIB yabitangaje;
Munyaneza Theogene / intyoza.com