Mwarimu yatawe muri yombi I Gitega azira igihano kiremereye yahaye abana

Umwarimu wo ku ishuri rya Ecofo Ngobeke riri muri Komine Gitega, yatawe muri yombi ashyikirizwa ubutabera aho akurikiranyweho kwangiza ubuzima bw’abana binyuze mu bihano bikabije yabahaye.

Nzeyimana Esperee, umwarimu w’igifaransa mu mwaka wa kane bivugwa ko yahaye igihano abana 30 mubo yigisha abaziza kunanirwa imyitozo yari yabahaye.

Abana 30 kuri 45 yigisha ni bo bananiwe, bikavugwa ko yahise abaha igihano cyo kuzenguruka ikibuga kirimo amabuye bapfukamye, bituma bakomereka ku mavi gushyika aho bajyaniwe kwa muganga.

Umuyobozi wa zone Mubuga ahari iryo shuri rya Ngobeke, Manirambona Placide, avuga ko uwo mwarimu yamaze gufatwa.

Avuga ati: “Nzeyimana Esperee yahagaritswe kuri iki cyumweru tariki 6 z’ukwezi kwa gatandatu mu masaha yo mu gitondo, ahita ajyanwa ku murwa mukuru Gitega aho ategereje kugezwa imbere y’Ubutabera”. Nkuko BBC ibitangaza, Hari haciye imisi itandatu abo banyeshure bakomeretse.

Amakuru atangwa n’abashinzwe umutekano ahamya ko amaze kubona uburyo abana bakomeretse cyane, uwo mwarimu yahise amara iminsi adasubiye kuboneka ku kazi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Mwarimu yatawe muri yombi I Gitega azira igihano kiremereye yahaye abana

  1. Fulgencie June 8, 2021 at 5:42 am

    Ni umugome

Comments are closed.