Muhanga-Ubumwe n’Ubwiyunge: Abaturage biteguye gusura Abagororwa bari muri Gereza ya Muhanga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwemeza ko uku kwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge hari ibikorwa byinshi ariko kandi ko hari n’amatsinda y’abaturage bishyize hamwe bategura uburyo bwo gusura abagororwa bakomoka muri aka karere barimo kugororerwa muri Gereza ya Muhanga.

Mu kiganiro umuyobozi w’Akarere, Kayitare Jacqueline yahaye intyoza.com yavuze ko mu bikorwa biteganyijwe muri uku kwezi kwa Kamena 2021 kwahariwe ibikorwa byo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge harimo no gusura abagororwa bagororerwa muri gereza Nkuru ya Muhanga bemeye kandi bakihana ibyaha bakoze muri Jenoside.

Mayor Kayitare.

Yagize ati” Nibyo koko muri uku kwezi twahariye ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge tuzabikorana n’abaturage bacu aho bari hose kuko nibo ba mbere bireba. Ariko na none ntabwo twirengagiza abaturage bacu bagize uruhare ndetse bakanarwemera ku bwabo barimo kugororerwa muri Gereza ya Muhanga, nubwo bitemewe guhura nabo ariko tuzabatumaho ubuyobozi bwayo”.

Meya Kayitare, akomeza yemeza ko iki gikorwa kizashimangira ko nubwo bakoze ibyaha bakabihamwa n’inkiko, aho bakomoka ngo barabategereje kandi bagomba kuza bumva ko ibyari amoko byabaye amateka, ahubwo ko bagomba gufatanya n’abandi “mu nzira nziza y’ubumwe n’ubwiyunge twifuza”, no guhuza ibikorwa abaturage bose bagizemo uruhare.

Ati” Ntabwo tuzabona uko tubageraho kuko ingamba zo kwirinda COVID-19 zitemerera uwariwe wese kwinjira muri Gereza ngo abonane n’abafungwa, ariko hari amatsinda yabiteguye hakusanywa amafaranga ku buryo buri muturage wese wo mu karere ka Muhanga urimo kugororerwa hariya azagira icyo abona kuko amafaranga yaragenwe. Mu gihe bazaba bamaze kugororwa bagomba kugaruka bazi neza ko amoko yashize mu banyarwanda, n’ibitekerezo byose bisubiza inyuma igihugu kuko twese turimo guharanira kwiteza imbere”.

Nubwo ubuyobozi bwemeza ko bugiye gukora iki gikorwa mu rwego rwo kwibutsa aba bagororwa ko ubumwe n’ubwiyunge bigishwa muri Gereza no hanze abo basize nabo bigishwa nk’ibyo bigishwa, hari n’abandi bagiye basaba ko abazarangiza ibihano bakwiye kugira ahandi banyuzwa babihereye ko hari abemeye icyaha ku bushake abandi bakaba batarigeze bemera ibyaha bakoze muri Jenoside. Ibi ababivuga babibonamo nk’imbogamizi ishobora gutuma ubumwe n’ubwiyunge busubira hasi mu gihe abakatiwe imyaka 30 bazaba bashoje ibihano bahawe n’inkiko zisanzwe ndetse n’iz’inkiko Gacaca, bagasaba rero ko babanza bagahurizwa hamwe bagategurirwa gusubira mu baturage no kubana neza nabo nyuma y’igihe kirekire bamaze bagororwa.

Muri uku kwezi kwa Kamena 2021 kwahariwe ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge hazakorwamo ibikorwa birimo; gutuza abadafite amacumbi barokotse Jenoside mu nzu zubatswe, hatangizwe igicaniro cy’ubumwe n’ubwiyunge ku barinzi b’igihango mu mirenge yose, hazatangwa inka 13, hasurwe abagororwa bakomoka mu karere ka Muhanga bafungiwe muri Gereza ya Muhanga.

Ikindi hazakorwa n’ibiganiro hirya no hirya mu midugudu ndetse no mu bigo by’amashuri hagamijwe kwigisha abakiri bato kwanga inyigisho za bamwe mu bagitsimbaraye ku moko n’inzagano nka bimwe byatumye Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ikorwa n’abari baracengejwemo amahame mabi yo kwerekana abatutsi nk’abanzi babo ndetse abasaga miliyoni imwe mu minsi 100 bakaba barishwe.

Ubwo hatangizwaga ukwezi k’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Muri iyi minsi 100 mu Rwanda hibukwa ku nshuro ya 27 abatutsi bishwe muri Jenoside, hazashyingurwa imibiri isaga 1000 yabonetse muri aka karere harimo 981 yabonetse i Kabgayi ahazubakwa inzu y’ababyeyi. Muri iki gihe kandi abaturage bazigishwa amahame 8 y’ubumwe n’ubwiyunge anashyirwe ahantu hose abantu babona bakayumva nk’abareba.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →