Impunzi z’Abarundi na Polisi ya Tanzaniya bakozanijeho hakomeraka 16

Abantu 16 bakomerekeye mu bushyamirane bwabaye hagati y’impunzi z’Abarundi na Polisi y’Igihugu cya Tanzaniya mu nkambi ya Nyarugusu. Ni ubushyamirane bwakomotse ku kutemeranya ukwiye kuyobora inkambi mu matora yabaye.

Ubwo bushyamirane bwaturutse ku kutumvikana ku cyemezo ubutegetsi bwo muri icyo gihugu bwafashe cyo kwemeza Umunyekongo wari waje ku mwanya wa kabiri mu matora y’ubuyobozi bw’impunzi muri iyo nkambi.

Impunzi z’Abarundi nkuko VOA ibitangza, zivuga ko Umurundi ari we wari watsinze ayo matora ku majwi 6409 mu gihe Umunyekongo waje ku mwanya wa kabiri yabonye amajwi 3455.

Gusa ubutegetsi bwa Leta bushinzwe inkambi aho muri Tanzaniya bwategetse ko uwo Munyekongo ari we ushingwa ubuyobozi bw’inkambi.

Ibyo byateye imvururu mu mpunzi z’Abarundi zitakozwaga iby’icyo cyemezo. Imvururu zatangiye kuwa kane nimugoroba zigeza kuri uyu wa gatanu ubwo byabaga ngombwa ko hitabazwea polisi.

Polisi yahise itangira gufata abakekwaho guhungabanya umutekano no gusubiza inyuma abarimo bigaragambya hakoreshejwe amasasu n’ibyuka biryana mu maso

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →