Kamonyi: Binyuze mu miryango remezo ya Kiliziya Gatolika, abahinzi ba Kawa bumvise akanovera kayo

Benshi mu bahinzi ba Kawa mu Murenge wa Nyarubaka, bakaba n’Abakilisitu Gatolika muri Diyoseze ya Kabgayi, Paruwasi ya Gitare, kuri uyu wa 19 Kamena 2021 bahamije bwa mbere ko aribwo bumvise uburyohe bwa Kawa nyuma y’imyaka bahinga bakagurisha. Bashima ubuyobozi bwa Leta na Kikiziya Gatolika babafashije guhinga neza Kawa binyuze mu miryango remezo, ariko kandi bakanishimira ko nabo noneho bumvise uko iryoha bitari gusa kuyigurisha ngo babone amafaranga.

Habarugira Leonard, ku myaka 62 y’amavuko avuga ko mu myaka 25 amaze ahinga kawa atari yarigeze ayisomaho ngo yumve uburyohe bwayo, ko ahubwo yasaruraga agurisha. Ahamya ko nyuma yo kubona umupadiri akabitaho, akabereka uko barushaho kuyikorera neza no kuyibyaza umusaruro aribwo yamenya agaciro neza ka Kawa, ko ari nabwo ayisogongeye kandi yari amaze igihe ayihinga igatwarwa n’abandi. Ashimira Kiliziya Gatolika yabafashije binyuze mu miryango remezo.

Ibipimo bya Kawa byitiriwe Amazina y’Abatagatifu.

Yagize ati” Ni ubwambere numvise icyanga cya kawa kuko maze igihe nyihinga ariko nkayigurisha bakayijyana iyo mu bindi bihugu. Sinari nakanyoyeho ngo numve uko imeze ariko numvise abayinywa barayiducuze, iraryoshye cyane. Iyi mubona twayihinze gutya duciye mu miryango remezo dusanzwemo none dore umuryango remezo utumye tuyinywa tutarabitekerezaga kuko nta kindi gihe byigeze biba”.

Mulisa, umuhinzi wa Kawa avuga ko nyuma yaho abapadiri biyambaje Mutagatifu Lazaro bahawe iyi paruwasi ya Gitare, babakanguriye gukorera kawa, bamwe ngo babyumvise abandi barinangira ariko ngo ababyumvise batangiye kubona inyungu zayo ndetse banamaze kumva uburyohe bwayo batari bazi.

Musenyeri Samalagde na Meya Tuyizere wa Kamonyi imbere basangira Kawa.

Yagize ati” Bitangira byari bigoye kuko ntabwo twabyumvaga. Twumvaga ko bizaba iby’abapadiri gusa ariko barabidukanguriye bamwe barabyemera abandi barabihakana ariko kugeza ubu twamaze kumva uburyohe bwayo ntawatubeshya, twasanze ibyo dukorera iyi kawa natwe byatugirira inyungu bikaduteza imbere”.

Nyiricyubahiro Musenyeri Samalagde Mbonyintege, akaba umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Kabgayi avuga ko ashimira Padri Avilla ukomoka mu bapadiri biragije Mutagatifu Lazaro watekereje guhuza aba bakilisitu biciye mu miryango remezo itandukanye, akabigisha ko Kawa yabageza ku iterambere ubwabo n’imiryango yabo ndetse bagateza imbere kiriziya ya Yezu Kirisitu.

Yagize ati” Ndabashimira abapadiri twahaye iyi Paruwase ya Gitare kuko babikora neza cyane ndetse n’uyu musaruro turimo gusogongera nibo bawukoze biciye mu kwemera kwabo kuko mu gutangira byari bigoye cyane, hari bamwe bumva abandi batumva,  ariko byarashobotse kandi birimo guteza imbere abakirisitu babikora ndetse bidasize inyuma kiriziya yacu kuko aribo bayigize kandi bakwiye kugira aho bayigeza baherekejwe n’ukwemera kwabo”.

Tuyizere Thadee, Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, avuga ko Imikoranire iri hagati y’inzego za Leta n’iza Kiliziya igamije guteza imbere umuturage ntawe uhejwe, haba mu buzima, mu burezi n’ibindi. Avuga kandi ko gukorera ku mihigo byatumye umusaruro wari witezwe mu gihingwa cya kawa wararenze ibyo bari bateganyije kuko mu mihigo y’Akarere 2020-2021 bahize gusarura toni 650, ubu bakaba barazigezeho ndetse umurenge wa Nyarubaka wonyine ukaba ufite hafi toni 500 bamaze kweza muri uyu mwaka (sizeni).

Yagize ati” Nibyo uyu mwaka twari twarahize gusarura no gutunganya toni 650 kandi twamaze kuzigezaho kuko uyu murenge ubwawo umaze gusarura hafi toni 500 kandi byatewe nuko habayeho ubufatanye bw’inzego zaba iza leta, iza Kiriziya n’abaturage babigizemo uruhari biciye mu miryango remezo babarizwamo. N’ikigaragaza ko ntacyo twashaka kugeraho ngo kitunanire dufatanyije, bityo rero turashimira izi mpande zose kuko zagerageje kwitanga kandi dore turasogongeye, ikintu kigezweho hashize igihe hari abasanzwe bazihinga batazi aho zijya ari ukubona amafaranga gusa”.

Kuva mu mwaka wa 2018 ubwo Padiri Avilla yatangizaga guhinga Kawa muri iyi Paruwasi ya Gitare, yabicishije mu miryango remezo n’abatagatifu bisunga muri iyi miryango bakorera iyi kawa ibarizwa ku buso bwa hegitari 3 mu murenge wa Nyarubaka ndetse no mu murenge wa Mbuye ubarizwa mu karere ka Ruhango. Bavuga ko uyu mwaka wonyine muri iyi miryango remezo gusa basaruye toni 6 ari nazo bahereyeho bishimira ko bageze ku ntego zo kubona umusaruro.

Iyi kawa ihingwa hifashishijwe imiryango remezo hisunzwe abatagatifu ifite ibiti ibihumbi 13 446 kuri hegitari 3 z’ubutaka bwa Diyosezi Kabgayi muri Paruwasi ya Gitare.

Nubwo aba bakirisitu bemeza ko ntaho baragera mu kwiteza imbere, bavuga ko ikibaraje ishinga ari ukumenya Kirisitu bakamukorera nkuko ijambo ry’Imana muri bibiriya ribibasaba mu ijambo rivuga ko” Ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye“. Bashimangira kandi ko binabafasha gusabana bityo bakagendera kure imigenzereze mibi no kwikunda kurimo kugaragara mu batuye isi bumva ko bihagije kabone nubwo Kirisitu yaba atakibukwa ko yabacunguye.

Abakilisitu basabwe kwitwararika mu kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.

Iyi kawa, icuruzwa ku masoko yo mu Busuwisi, igacuruzwayo na Bender Export biciye mu ruganda rutunganya kawa rwa Nyarubaka na koperative y’abahinzi ba kawa muri uyu murenge. Aba bakiristu bibukijwe ko aho bari hose bakwiye kwirinda icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), bubahiriza ingamba zose zo kwirinda.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →