• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
16/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
16/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
16/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge

UK: Gusomana n’umugore bakorana byeguje Minisitiri w’Ubuzima

Umwanditsi
June 27, 2021

Matt Hancock yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’ubuzima w’Ubwongereza nyuma yuko arenze ku ibwiriza ryo kutegerana agasomana n’umukozi bakoranaga.

Mu ibaruwa yandikiye Minisitiri w’intebe, yavuze ko guverinoma “igomba kubwiza ukuri abantu bigomwe byinshi cyane muri iki cyorezo igihe tubatengushye”. Minisitiri w’intebe Boris Johnson yavuze ko “ababajwe” no kwakira ubwo bwegure.

Sajid Javid ni we wemejwe nka Minisitiri w’ubuzima mushya, nkuko ibiro bya Minisitiri w’intebe byabivuze.

Bwana Hancock nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, yeguye nyuma yuko amafoto abonetse amwerekana ari kumwe na Gina Coladangelo, bivugwa ko yafashwe ku itariki ya 6 y’ukwezi kwa gatanu.

Yari amaze igihe yotswa igitutu ngo yegure, nyuma yuko ikinyamakuru The Sun gitangaje amafoto ye na Madamu Coladangelo – buri umwe muri bo arubatse kandi afite abana batatu – barimo basomana. Icyo kinyamakuru cyavuze ko ayo mafoto yafatiwe muri minisiteri y’ubuzima.

Abadepite bo mu ishyaka arimo rya Conservative riri ku butegetsi mu Bwongereza, cyo kimwe n’abo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Labour, ndetse n’itsinda ry’imiryango yapfushije abayo bazize Covid-19, bari basabye ko yirukanwa.

Umunyamakuru wa BBC Laura Kuenssberg ukurikiranira hafi inkuru za politiki, avuga ko ibiro bya Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza – bizwi nka No 10 Downing Street – byashimangiye ko Bwana Hancock ari we ubwe wafashe icyemezo cyo kwegura, ko atabihatiwe na Minisitiri w’intebe.

Uyu munyamakuru avuga ko na Madamu Coladangelo na we yeguye ku mwanya w’ubuyobozi udafata ibyemezo yari ariho muri minisiteri y’ubuzima.

Muri videwo yashyize kuri Twitter, Bwana Hancock yagize ati:” Nagiye kureba minisitiri w’intebe kugira ngo negure ku mwanya wa minisitiri w’ubuzima…,Ndumva kwigomwa gukomeye buri muntu wese muri iki gihugu yagize, mwagize, kandi abo muri twebwe bashyiraho aya mabwiriza bagomba kuyubahiriza kandi ni yo mpamvu ngomba kwegura”.

Mu ibaruwa y’ubwegure bwe, Bwana Hancock yongeye kuvuga ko asaba imbabazi kubera “kurenga ku ibwiriza” ndetse asaba imbabazi n’umuryango we n’inshuti kubera “kubashyira muri ibi”.

Mu kumusubiza, Minisitiri w’intebe yavuze ko Bwana Hancock “ukwiye kwegura ufite ishema ryinshi ry’akazi wakoze – atari gusa mu guhangana n’icyorezo, ahubwo na mbere yuko Covid-19 itugeraho”.

Yongeyeho ati: “Ndagushimiye ku bufasha bwawe kandi nemera ko umusanzu wawe mu gukorera abaturage utarangiriye aha”.

Umukuru w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Labour, Sir Keir Starmer, yanditse kuri Twitter ati: “Matt Hancock yakoze igikwiye kuba yeguye. Ariko Boris Johnson yagakwiye kuba yari yaramwirukanye”.

Hari haranagaragajwe impungenge ku buryo Madamu Coladangelo yahawemo ako kazi mu kwezi kwa cyenda mu 2020, uyu akaba ari inshuti ya Bwana Hancock kuva mu gihe bombi bigaga kuri Kaminuza ya Oxford.

Matt Hancock yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’ubuzima nyuma yuko amafoto amugaragaje asomana na Gina Coladangelo (ibumoso).

Umuvugizi wa No 10 yashimangiye ko “uburyo buboneye” bwakurikijwe mu kumuha ako kazi, ariko yanga kugira ibirenzeho atangaza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5798 Posts

Politiki

4049 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga