Muhanga: Ahatangiwe imbunda zo kwica Abatutsi haratangirwa Inka z’Ubumwe n’Ubwiyunge

Abaturage bo mu murenge wa Kibangu, Akarere ka Muhanga barashima Leta y’u Rwanda yahagaritse Jenoside, ikongera guhuza no kubanisha Abanyarwanda binyuze muri gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge. Barashima ko ahavugiwe amagambo acamo ibice Abanyarwanda ndetse hagatangirwa imbunda zo kurimbura Abatutsi, ubu hatangiwe Inka z’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Aba baturage, ibi babivuze ubwo bahabwaga amatungo atandukanye arimo n’Inka z’Ubumwe n’Ubwiyunge hagamijwe gukomeza kunga no kubanisha abanyarwanda, ariko kandi no kwibutsa ko Igihugu kitubakiye ku moko.

Munyembabazi Evariste, umwe mu bagize uruhare muri Jenoside avuga ko mu gihe cya Jenoside bashutswe na Leta mbi ituma bica Abatutsi bitewe n’inyigisho z’abanyapolitiki, aho baje bagashishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

Yagize ati” Twahawe inyigisho mbi mbere ya Jenoside z’abahoze ari abayobozi, bari bafite inyigisho mbi zo kwanga Abatutsi bituma tubica, ariko ubu twize ibintu byinshi kandi tunasaba imbabazi z’ibyo twakoze kandi twariyunze ubu tubanye neza, Ubumwe n’Ubwiyunge twamenye ibyiza byo gufatanya muri byose”.

Nsabamungu Samuel warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, avuga ko bishimira ko ahavugiwe amagambo mabi yo kwimakaza amako no kwikiza Abatutsi aho bari hose yabaye amateka none bakaba bahahererwa Inka zo kubafasha ndetse intambwe ya mbere ikomeye igana k’Ubumwe n’Ubwiyunge bakaba barayiteye aho bafite itsinda “Urunana” rihuza abakoze Jenoside n’abayirokotse.

Hanatanzwe amatungo magufi.

Yagize ati” Ndishimira ko aha havugiwe amagambo y’urwango yo kutwambura ubuzima tuzira uko twavutse harimo gutangirwa Inka, ariko na none twanafashe gahunda yo kwihuza twebwe abarokotse n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi. Aha duhagaze havugiwe amagambo yatumye abenshi muri twebwe twicwa, gusa twizeye ko itsinda ryacu ry’Urunana ridufasha kuganira ku mateka twanyuzemo mabi”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu, Gakwerere Eraste avuga ko nk’ubuyobozi bishimira Politiki y’Igihugu yifuriza ibyiza abanyarwanda kandi igamije kubunga bakabana neza mu bumwe n’ubwiyunge no kwibonamo Ubunyarwanda kurusha kwibonamo amoko “yadushoye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994”.

Gitifu Gakwerere/Kibangu

Yagize ati” Turishimira ko bamwe mu baturage bacu bamaze kumva ibyiza Igihugu kibifuzaho biciye muri Politiki nziza yo kubanisha abantu bose batibonamo amoko kandi bagakomeza gusigasira Ubumwe n’Ubwiyunge, bakibonamo Ubunyarwanda aho kwibonamo amoko n’inyigisho mbi z’abanyapolitiki byombi byadushoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Visi Perezida wa Ibuka mu karere ka Muhanga, Kayitesi Beatha avuga ko inyigisho mbi z’urwango zubakiye ku moko zagiye zitangwa n’abanyapolitiki zatumye Jenoside ishoboka, Abatutsi bakicwa. Ahamya ko iyo zitabaho nta munyarwanda wari kwica undi amuziza uko yavutse. Ashimangira ko igishishikaje Leta ubu ari Ubumwe n’Ubwiyunge bushingiye ku munyarwanda wa nyawe utakibonamo amoko n’aho avuka agamije kwikiza uwo atabona nka mugenzi we.

Kayitesi Beatha/Ibuka Munga.

Aha i Kibangu, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hari muri Komini ya Nyakabanda ho muri Perefegitura ya Gitarama. Ubwo Leta y’Abatabazi yahungaga, uwari Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma, Kambanda Jean yavuze amagambo yo gukangurira Abahutu kudatinya ingabo za FPR Inkotanyi ngo nuko zifite imbunda, abasaba ko nabo bakwiye kwambarira urugamba bakivuna umwanzi wateye Igihugu, abasaba kudatinya imbunda ndetse abizeza ko nabo bazihabwa ngo bitabare.

Ahavugiwe amagambo abiba urwango, hagatangirwa imbunza zo kurimbura Abatutsi, haravugirwa amagambo ahumuriza, hagatangirwa Inka z’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Nubwo aha hantu havugiwe amagambo mabi y’urwango ku batutsi ndetse hagatangirwa imbunda zo kubarimbura, aya mateka mabi aragenda asibangana mu baturage, aho ubu bari ku rugamba rwo guharanira kwimakaza Ubumwe n’Ubwiyunge. Uyu Murenge ni nawo uheruka guhabwa ishimwe n’Akarere ka Muhanga kuko wahize iyindi mu kwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubwiyunge kwizihijwe mu kwezi kwa Cumi kwa 2020.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →