• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/07/25
Umunyamakuru muzima ni uriho si uwapfuye-Me Jean Paul Ibambe
19/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: URUGAGA RW’ABAYOBOZI ku Mudugudu rwabaye igisubizo ku mibereho myiza y’Umuturage
19/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
19/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira

Covid-19: OMS/WHO iravuga ko ubwoko bwa Delta ari ikibazo gikomeye muri Afurika

Umwanditsi
July 3, 2021

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko amoko mashya ya coronavirus akwirakwira mu buryo bwihuse ari yo arimo kwenyegeza inkubiri ya gatatu y’iki cyorezo muri Afurika.

Ubwoko bwa Covid-19 bwa Delta, bwabonetse bwa mbere mu Buhinde, bumaze kugaragara mu bihugu 16 byo muri Afurika, nkuko OMS ibivuga. Ivuga ko ikigero cy’ubwandu muri iyi nkubiri ya gatatu cyageze ku rwego rwa mbere rwo hejuru ugereranyije no mu zindi nkubiri z’ubwandu zabanje.

Dr Matshidiso Moeti ukuriye OMS muri Afurika, avuga ko umuvuduko ndetse n’ikigero iyi nkubiri ya gatatu iriho nta yindi nshuro bigeze babibona mbere. Umubare w’abanduye muri Afurika umaze ibyumweru bitandatu ukomeza kwiyongera.

Nkuko imibare ya vuba aha ibigaragaza, ubwoko bwa Delta bwabonetse muri 97% by’ibipimo byafashwe bigasangwamo Covid muri Uganda ndetse no muri 79% by’ibipimo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Jean-Jacques Muyembe ukuriye ibikorwa byo kurwanya Covid-19 muri DR Congo, avuga ko ikigero ubwoko bwa Delta burimo gukwirakwiraho giteye impungenge. Avuga ko ibitaro mu gihugu byamaze kurengerwa ubushobozi kandi ko n’uburuhukiro bw’imirambo (morgues) na bwo bwuzuye.

Nkuko BBC ibitangaza, umubare w’abanduye n’ikigero cy’abacyenera kujya mu bitaro biri kwiyongera. OMS igereranya ko abarwayi bacyenera guhabwa umwuka wo guhumeka wa oxygen muri Afurika ubu barutaho 50% abawucyeneye ubwo byari bimeze nabi cyane mu nkubiri ya mbere mu mwaka ushize.

Muri Afurika, abaturage miliyoni 15 ni bo bamaze gukingirwa Covid-19 byuzuye, aba bangana na 1.2% by’abaturage bose bo kuri uyu mugabane.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5835 Posts

Politiki

4086 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1000 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga